Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi yabenzwe n’Umutaliyanikazi w’ikizungerezi witwa, Chantal Juliet Grazioli umunenga guseka ubusa mu gihe cy’akabariro. Aganira na Nairobinwes, Chantal yavuze ko abakundana batabura ibyo bapfa gusa ngo kuri we hari ibyo yananiwe kwihanganira ari nabyo byatumye atandukana n’uyu munyarwenya burundu. Ati ” Eric ibintu byose abifata nk’urwenya niyo twabaga turi mu gikorwa cy’abakundana wabonaga yabigize urwenya.” Yongeyeho ngo a“Eric ntabwo ibyishimo byanjye yigeze abigeza aho nashakaga.” Urukundo rwa Chantal na Eric, rwaravuzwe cyane mu mwaka wa 2019 ndetse byanavugwako aba bombi bagombaga gukora ubukwe muri 2020 gusa ubukwe byaje kurangira butabaye.


