img_20210118_180321.jpg

Perezida Kagame ari mu nama n’Abaminisitiri bifashishije ikoranabuhanga (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri aya masaha ayoboye Inama y’Abaminisitiri ishobora gufatirwamo izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bitandukanye n’inama zari zisanzwe, inama yo kuri uyu wa Mbere iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko ibiro by’Umukuru w’igihugu byabitangaje.

Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko: “Perezida Kagame kuri ubu ayoboye Inama y’Abaminisitiri iri kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga iganirirwamo ingamba zo gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guteranira muri Village Urugwiro ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.

Mu ngamba zayifatiwemo harimo guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uturere mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ndetse ibikorwa by’abikorera birimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bigafunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Inama yo kuri uyu wa mbere ibaye mu gihe imibare y’ubwandu ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu, ibishimangira ko ziriya ngamba zishobora kugumaho cyangwa hagafatwa n’izindi zikurikira ifunga ry’amashuri yo mu mujyi wa Kigali ryabaye ku Cyumweru.

Magingo aya imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize, ababarirwa mu 11,032 bamaze kucyandura, 142 cyarabishe mu gihe abakize ari 7,363.

Imibare yerekana ko mu mezi abiri ashize imibare y’imfu za COVID-19 yatumbagiye cyane, mu gihe abicwa n’abarembejwe na kiriya cyorezo bikubye kabiri.

img_20210118_180311.jpg

img_20210118_180318.jpg

img_20210118_180321.jpg

img_20210118_180314.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame ari mu nama n’Abaminisitiri bifashishije ikoranabuhanga (Amafoto)
    Nishimiye kubona president waherukaga kuboneka kuri 31/12/2020 atugezaho ijambo risoza umwaka,ariko mfite ibibazo bitatu:icya mbere,president ahora mu ishati imwe?Icya kabiri,ibendera riri inyuma ye ryaracuye kuruta iriri inyuma ya Ngirente?Icya gatatu,president ntakigira abamwitaho ko ubwanwa numusatsi byamwereyeho,kandi ameze nkufite inkovu nini y’umukara ku musaya w’iburyo,yabaye iki?Murakoze.

  2. Perezida Kagame ari mu nama n’Abaminisitiri bifashishije ikoranabuhanga (Amafoto)
    Nishimiye kubona president waherukaga kuboneka kuri 31/12/2020 atugezaho ijambo risoza umwaka,ariko mfite ibibazo bitatu:icya mbere,president ahora mu ishati imwe?Icya kabiri,ibendera riri inyuma ye ryaracuye kuruta iriri inyuma ya Ngirente?Icya gatatu,president ntakigira abamwitaho ko ubwanwa numusatsi byamwereyeho,kandi ameze nkufite inkovu nini y’umukara ku musaya w’iburyo,yabaye iki?Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *