Umukobwa wakiniye ikipe ya Gambia yarohamye mu Nyanja agerageza kujya i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa ukiri muto wigeze gukinira ikipe y’igihugu y’abagore ya Gambia ari umunyezamu ni umwe mu bimukira barohamye mu Nyanja mu kwezi gushize agerageza kwambuka ava muri Libya yerekeza ku mugabane w’u Burayi asanzeyo musaza we nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane.

[ad id=”44145″]

Fatim Jawara w’imyaka 20, yavuye muri Gambia anyura mu Butayu bwa Sahara ajya muri Libya muri Nzeri. Modou Jawara, musaza we mukuru, yavuze ko Umunyalibiya wari wateguye kugerageza kujya mu Butaliyani kwe yari yabwiye umuryango wabo mu byumweru bibiri bishize ko yarohamye mu Nyanja ya Mediterane ari kumwe n’abandi banyagambiya.

lampedusa-boat-sinking-300-migrants-feared-dead

Umurambo ntushobora kuboneka, none twafashe icyemezo cyo gukora amasengesho adasanzwe yo kumusabira n’Abanyagambiya benshi barohamye mu Nyanja ”, uwo ni Modou wavuze ko umuhango wihariye wabaye ku Cyumweru gishize.

Iyi nkuru dukesha Africanews iravuga ko Fatim yari umwe mu banyagambiya basaga 7,000 bahunze igihugu cyabo muri uyu mwaka, aba akaba ari bo bimukira benshi binjiye mu Butaliyani mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[ad id=”44145″]

Mu masaha 48 gusa ashize, abimukira 240 barohamye mu Nyanja hafi y’inkombe za Libya, harimo bamwe bikekwa ko baturutse mu burengerazuba bwa Afurika nk’uko byatangajwe na Loni kuri uyu wa kane.

_92245363_fatim-2

Igihugu cya Gambia ngo kiratekanye kuva perezida Yahya Jammeh yafata ubutegetsi ahiritse ubutegetsi mu 1994. Nubwo benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bahunze mu myaka ishize bavuga ko bakorerwa ihohoterwa, umubare mwinshi w’abaturage bava muri iki gihugu bajya mu Burayi ngo baba bahunze ubukene.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *