img_20210118_231335.jpg

CHAN: Rwabuze gica hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umukino w’irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera muri Caméroun wahuzaga Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda, urangiye amakipe yombi aguye muswi 0-0.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu tsinda C wari wavuzwe cyane mu itangazamakuru mbere yo kuba.

Uganda yarushije u Rwanda ibijyanye no guhererekanya umupira, gusa abasore n’umutoza Mashami Vincent na yo bayirusha kurema uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo ibitego.

Nko mu gice cya mbere cy’umukino Amavubi yabonye uburyo bune, burimo umupira wa Hakizimana Muhadjili wagaruwe n’umutambiko w’izamu ku munota wa 30, ndetse n’umupira wa Jacques Tuyisenge wagonze igiti cy’izamu ku munota wa 38.

Jacques kandi mu minota 20 ya mbere y’umukino na bwo yateye umupira n’umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Savio, gusa umupira uca hanze gato y’izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Abagande bagerageje gusatira izamu ry’u Rwanda, gusa uburyo budakanganye babonye bufatwa n’umuzamu Olivier Kwizera.

Umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka eshatu mu gice cya kabiri, zirimo Nsabimana Eric wasimbuye Kalisa Rachid wavunitse, Danny Usengimana wasimbuye Iradukunda Bertrand cyo kimwe na Djabel wasimbuye Muhadjili.

Danny na Zidane bombi bagerageje amashoti atatu ya kure atagize icyo atanga.

Amavubi azakina umukino wa kabiri muri CHAN ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama ahura na Maroc. Iyi Maroc yashoboye kubona amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Togo igitego 1-0.

img_20210118_231335.jpg

img_20210118_231420.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *