Urupfu rw’umugabo witwa Nsanzumuhire Innocent bahimbaga “Gasongo”, w’imyaka 50, wari utuye mu Mudugudu wa Nyarusovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru rwabaye mu gitondo cyo ku wa 11 Mutarama 2021, bivugwa ko yari yangiritse impyiko n’izindi nyama zo mu nda kubera imigeri, rukomeje guteza urujijo.
Umugore wa nyakwigendera witwa Sarah Mundanikure, avuga ko yatabajwe n’abaturanyi mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 Mutarama 2021, ahagana saa sita z’ijoro, ko umugabo we aryamye mu kibuga cy’umupira cya Nyarusovu kiri hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru, atabasha kugenda.
Umurambo wa Nsanzumuhire wabonetse muri iki kibuga
Muri iryo joro bahamagaje Imbangukiragutabara imujyana ku Kigo Nderabuzima cya Coko, hanyuma ajyanwa mu bitaro by’akarere bya Munini, nabyo bimwohereza (transfert) mu bitaro bikuru bya CHUB i Huye aho yaguye ku wa 11 Mutarama, nk’uko Sara Mundanikure abivuga.
Mundanikure yagize ati: “Twamujyanye kwa muganga akibasha kuvuga..(..)… Yari afite agakomere gato ku jisho ariko arembye, atabasha guhagarara ku maguru..(..). Tugeze kwa muganga i Butare (Huye) basanze impyiko n’izindi nyama zo mu nda zashwanyaguritse kubera imigeri.(..). Kugeza uyu munsi, abayobozi ntibarambwira icyo yazize. Icyo nifuza ni uko namenya icyo yazize n’uwamwishe.”
Mundanikure, umugore wa nyakwigendera
Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Umurenge wa Kibeho, Kazungu Philippe, yemeza ko uwo mugabo yapfuye kandi ko yari yakubiswe. Yagize ati: “yarakubiswe nibyo. Ariko ntituzi niba gukubitwa ari byo byatumye apfa cyangwa niba ari indi ndwara.”
Kuwa 18 Mutarama (13h24), twavugishije kuri telefone igendanwa, tunandikira kuri Watsapp umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko agishakisha amakuru arambuye (“feedback soon”) ariko bigera ku wa 19 Mutarama (12h00) dukora iyi nkuru, atarayaduha.
Nsanzumuhire Innocent, alias “Gasongo” yashyinguwe kuwa 14 Mutarama 2021 i Nyarwumba mu murenge wa Kibeho..



2 Responses
Nyaruguru: Urujijo ku rupfu rw’umugabo bivugwa ko yakubiswe imigeri mu nda
Nukuri birababaje mururu Rwanda ntitwari tuziko hakirangwa akarengane ubutabara bukore akazi bicike burundu.
Nyaruguru: Urujijo ku rupfu rw’umugabo bivugwa ko yakubiswe imigeri mu nda
Nukuri birababaje mururu Rwanda ntitwari tuziko hakirangwa akarengane ubutabara bukore akazi bicike burundu.