Umugore w’ imyaka 30 y’amavuko wari atuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma aherutse gusangwa mu nzu ku yatewe ibyuma mu maso, yanakubiswe inyundo mu musaya n’umuntu bikekwa ko ari umusore babanaga bimuviramo urupfu ndetse anamutwara ibihumbi 500 Frw. Byabaye kuwa Mbere saa munani z’amanywa bibera mu Kagari ka Gatonze mu Mudugudu wa Nyagatovi mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Uyu mugore nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya CHUK , yashizemo umwuka mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko ubwo bageraga kuri uyu mugore basanze yatewe ibyuma mu maso ariko binagaragara ko yakubiswe ikintu kimeze nk’inyundo mu misaya. Yagize ati “ Uriya mugore kuwa Mbere nka saa munani z’amanywa yatewe n’abantu mu mvura baramukomeretsa mu buryo bukomeye, nahise njyanayo na RIB na Polisi kureba ibyabaye, duhita duhamagara imodoka kugira ngo imujyane kwa muganga.” Yakomeje agira ati “ Wabonaga ko bamushyize mu kintu kimeze nk’umufuka bagafata inyundo bagahonda mu mutwe nyuma bakanamutera ibyuma mu maso kuko abaganga bamaze kumukarabya nibwo twabibonye.” Kanzayire yakomeje avuga ko bahise bajya gushaka umusore wabanaga na nyakwigendera mu rugo, uyu akaba ari umusore uri hejuru y’imyaka 20 aho umugabo w’uyu mugore yari amubereye se wabo.


