Col Dr Kizza Besigye, aravuga ko ibibazo Kaminuza ya Makerere iherutse guhura nabyo biterwa n’ubuyobozi bubi muri minisiteri y’uburezi iyobowe n’umufasha wa perezida Museveni.
[ad id=”44145″]
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru iwe I Kasangati kuri uyu wa Gatanu, dr Besigye yavuze ko ibibazo biri muri kaminuza nini kurusha izindi mu gihugu byizwe nabi kugeza ubwo ifungwa na perezida.
Besigye yakomeje avuga ko itegeko ryo muri iki cyumweru dusoza cya perezida Museveni cyo gufunga kaminuza gishobora kuba kigaragaza ko perezida atizera ko umugore we, Janet yayobora minisiteri y’uburezi.
Yagize ati: “ Minisiteri y’uburezi nayo ikuriwe n’umugore we, ariko ntashobora no kumwemerera kuyiyobora. Twari twiteze ko ko azagirira icyizere umugore we cyo gukemura ikibazo ariko yahisemo kubyikorera. Ibi byose bituruka mu ngengabitekerezo idashyira imbere abaturage ba Uganda ahubwo ni ukugundira no kwagura ubutegetsi bw’umuntu ku giti cye kwa bwana Museveni .”
[ad id=”44145″]
Dr Besigye avuga ko iyo uburezi buba buhabwa agaciro bwari gufatwa bitandukanye, akavuga ko kuva mu mashuri abanza uburyo bw’imyigishirize bwangijwe.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ikomeza ivuga ko amasaha macye nyuma yo gufunga kaminuza bikurikiye imyigaragambyo y’abarimu basabaga guhembwa, Besigye yri yahamagariye abanyeshuri kwanga iri tegeko ryo gufunga kaminuza ndetse bakanga no gusohoka muri kaminuza.
[ad id=”44145″]
Kaminuza ariko yasukuwe n’abapolisi bohereza abanyeshuri bose iwabo, kugeza ubu hakaba hataramenyekana niba izongera gufungura vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



