Abayobozi bakuru b’u Rwanda n’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu bagiranye ibiganiro I Beijing biyemeza kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse binizihiza imyaka 45 ishize ibihugu byombi bitangije umubano ushingiye kuri za ambasade.
[ad id=”44145″]
Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryari rigizwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, Lt Gen. Karenzi Karake, umujyanama wa perezida mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano na ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt. Gen. Charles Kayonga.
Iri tsinda ryagiranye ibiganiro na visi perezida w’u Bushinwa ndetse n’abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa.

Nk’uko byatangajwe na minisitiri Mushikiwabo, ngo baganiriye ku kuntu ibihugu byombi byarushaho gukaza umubano no gushyira mu bikorwa imishinga iteganywa mu bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC).
[ad id=”44145″]
U Rwanda n’u Bushinwa bikaba byaratangiye umubano ushingiye kuri za ambasade mu 1971. ndetse ibihugu byombi kuri uyu wa Gatanu bikaba byizihije isabukuru y’imyaka 45 ishize uyu mubano utangijwe.
“ Dufitanye umubano mwiza n’u Bushinwa kandi ibihugu byombi birifuza kugeza ubufatanye ku rundi rwego ”, ibi minisitiri Mushikiwabo akaba yabitangarije RBA ku murongo wa telephone.
Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko banaganiriye ku kijyanye no gukorera business mu Rwanda n’ahantu hashorwa imari.
“ Twanaganiriye imyubakire n’imishinga y’imihanda kimwe n’inzira ya gari ya moshi irimo kubakwa, umushinga uhuriweho n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba .”

Guverinoma y’u Bushinwa yagiye itera inkunga imishinga itandukanye mmu Rwanda, muri iyi iminini harimo kubaka inyubako izakoreramo minisiteri zitandukanye n’umushinga w’umuhanda uhuza ibice bya Kigali ungana na km 54.
[ad id=”44145″]
Minisitiri Mushikiwabo na Gen. Karenzi bari mu Bushinwa kuva kuwa Gatatu aho bitabiriye inama ku mutekano yiswe The Munich Security Conference (MSC). Iyi akaba ari inama ngarukamwaka yigirwamo ibibazo by’umutekano mpuzamahanga.
Mushikiwabo yavuze ko baganiriye ku guhindura ingamba mu gushakira isi amahoro n’uruhare u Bushinwa bwagira mu guhangana n’ibibazo by’umutekano no kubungabunga amahoro.
Minisitiri Mushikiwabo kandi yongeyeho ko kuba u Bushinwa ari umunyamuryango uhoraho w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni bufite inshingano zo guteza imbere amahoro n’umutekano ku isi.
U Bushinwa kandi bugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kimwe n’u Rwanda nabwo bukaba bufite ingabo muri Sudani y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







