Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016, nibwo u Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi byizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize bigiranye umubano ushingiye kuri z’ Ambasade, ibirori byabereye mu mujyi i The Hague.
Babicishije ku rubuga rwa ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, batangaje ko ibi birori byabereye muri Hilton Hotel iherereye mu mujyi w’i Hague.
Mu ijambo H.E. Ambassador Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yagejeje ku bari bitabiriye ibirori yagize ati: “muri aka kanya hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 ishize hashyizweho ambasaderi ya Repubulika y’u Rwanda i The Hague, mbikuye ku mutima ndashimira Guverinoma, Inteko Ishinga amategeko y’Ubuholandi,…, iby’indashyikirwa byagezweho ntabwo byari kubaho hatabayeho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi,…
[ad id=”44145″]
Yakomeje avuga ko ikibaraje ishinga ari ugukomeza gufatanya n’abaterankunga hamwe n’abafatanyabikorwa b’iyi ambasade, bakomeza umubano mwiza cyane uri hagati y’ibihugu byombi habyazwa umusaruro ayo mahirwe mu kunoza ejo hazaza heza.
Ibirori byitabiriwe n’abatumirwa batandukanye, byari biyobowe ba ambasaderi bombi, uw’u Rwanda Jean Pierre Karabaranga afatanyije na Mr Pieter Jan Kleiweg w’u Buholandi bakaba bafatanyije gufungura umuhango wo gutangiza ibi birori by’imyaka 10 byasusurutswaga n’ababyinnyi gakondo “Intore z’u Rwanda”.
Bibaye ku nshuro ya mbere imwe muri za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga ikoze igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ishize ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye kuri za ambasade, ibi bikaba ari nk’ikimenyetsi cy’umubano mwiza ibi bihugu bifitanye.
[ad id=”44145″]
Tariki ya 1 Ugushyingo 2006, nibwo hashyizweho ambasade z’ibihugu byombi, kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye umubano n’Ubuholandi atari i The Hague gusa ahubwo no mu zindi ntara.
Kuva icyo gihe kandi u Rwanda n’u Buholandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubutegetsi bwubahiriza amategeko, ikoreshwa neza ry’amazi no guteza imbere ubuhinzi,…gusa izi ambasade zombi zikaba zishima ko nyuma y’iyi myaka 10 ishize umubano n’ubufatanye birushaho gukura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


