Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakurikiranye imyitozo ikomatanyije y’ingabo z’u Rwanda mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro.Iyi myitozo yakozwe na division ya 1 y’ingabo z’u Rwanda.
[ad id=”44145″]
Icyari kigamijwe kikaba kwari ukugaragaza uko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda butandukanye buhuzwa bugatanga umusaruro.
Iyi myitozo kandi iri mu rwego rwo kuvugurura imiterere ya RDF ikomeje mu rwego rwo kubaka igisirikare gishoboye kandi cy’ikinyamwuga gishobora gusohoza inshingano zacyo.
Iyi myitozo kandi yagaragazaga uko ingabo zirwanira mu kirere na Special Forces bifatanya mu gufasha ingabo zirwanira ku butaka gusohoza ubutumwa bwazo bw’intambara.
Nyuma y’iki gikorwa, umukuru w’igihugu ari nawe mugaba mukuru w’ingabo w’ikirenga, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo.
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com









