Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kugira uruhare mu igenamigambi ry'ibibakorerwa

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa, gahunda y’igenamigambi umuturage yagizemo ijambo, aho umuturage ahabwa urubuga akagaragaza ibyo yifuza ko byakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari, nyakubahwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Madame Odeta UWAMALIYA, aherekejwe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame MURESHYANKWANO Marie Rose, Meya w’Akarere ka Huye n’abandi bayobozi, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02/Ugushyingo bayoboye icyo gikorwa mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye, Akagali ka Sovu.

[ad id=”44145″]

Mu ijambo rye Nyakubahwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bagira uruhare mu igenamigambi kuko nyuma banagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa iryo genamigambi, kandi kuba Guverinoma yacu ishingiye ku muturage bituma umuturage ahabwa urubuga mu kuaragaza ibyo yifuza.

Yagaragaje kandi ko ari intambwe ikomeye mu miyoborere myiza na Demokarasi, kuko mu buyobozi bwabanje umuturage atitabwagaho, ko guverinoma yicaraga ikabishyiraho bagahereza umuturage ngo ashyire mu bikorwa, ariko ko ku buyobozi bwiza abanyarwanda bafite ubu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, igenamigambi rihuriweho ryahawe umwanya.

Yakomeje kandi abwira abari aho ko ibitekerezo byose byakirwa, bigashingira ku mirongo migari y’igihugu ariyo, Imiyoborere myiza n’ubutabera, ubukungu ndetse n’imibereho myiza, kandi ko kuri buri rwego hakirwa ibitekerezo 3 by’ingenzi ariko n’ibindi bitangwa nabyo byakirwa ariko abasaba kwihangana ko nubwo bitagaragara mu igenamigambi ry’umwaka utaha ariko n’ubundi byashirwa mu wundi mwaka, kuko hari nibyarenga bitewe n’ubushobozi bwaboneka.

Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko ku buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aribwo umuturage yahawe ijambo kandi ijwi rye rikumvikana, akomeza abasaba kutazatatira icyo cyizere, ndetse n’urwo ruhare yabahaye bwo kwihitiramo impinduka bashaka, kugira ngo bose batete imbere babigizemo uruhare.

[ad id=”44145″]

participatery

Ibyifuzo by’abaturage ibyinshi byibanze ku bikorwa remezo, izamuka ry’imibereho myiza n’ubukungu nko kongera imihanda, amazi meza, amashanyarazi, kongera imbaraga mu burezi, amashuri n’amarerero, ndetse no guha ubushobozi abunzi mu kuborohereza akazi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Intara y’Amajyepfo ikomeza ivuga.

Muri aka Karere ka Huye, cyane cyane mu kagali ka Sovu, byagaragaye ko abakozi babo ari abanyamurava, byatumye abayobozi babifuriza ubuzima burambye kugira ngo bazibonere ubuzima bwiza bubategereje, bakomeza kubasaba kudacogora ku murimo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *