Major Desire Uwamahoro wo mu gipolisi gishinzwe kurwanya imyigaragambyo cy’u Burundi ari mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Burundi kuva kuwa Gatandatu ushize nyuma yo gufatwa ashinjwa icyaha cy’ubutekamutwe gifitanye isano n’ubucuruzi bwa magendu bwa zahabu ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 2,5 n’10 z’amadolari ariko ubu butekamutwe bukaba butarasobanuwe kugeza ubwo RFI mu bushakashatsi bwayo yamenye intandaro y’itabwa muri yombi rye dore ko ngo itangazamakuru ryo mu Burundi ryirinze gutangaza byinshi kubera gutinya.
[ad id=”44145″]
Iyi nkuru iravuga ko Major Uwamahoro yaba yaratekeye umutwe abantu bari baturutse I Dubai baje gushaka zahabu. Abo bantu bakomoka mu gihugu cya Jordania ngo basesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura baje mu ndege yabo bwite kuwa gatandatu bafite icyizere cyo kubona icyari kibazanye dore ko ngo Atari n’ubwa mbere bari bakoranye na Major Uwamahoro Desire wari ukuriye umutwe wa polisi ushinzwe guhashya imyigaragambyo.
Major Uwamahoro rero ngo yageze kuri iyi ndege maze yumvisha aba bantu bari baje kumureba ko bagomba kubanza kumuha 200,000 by’amadolari yo kugaragariza icyizere itsinda ry’abakongomani bari bafite zahabu aba bari baje kureba.
Kuri iyi nshuro ariko ngo bwari ubutekamutwe kuko nyuma Uwamahoro yaje kugaruka ku kibuga cy’indege ari kumwe na bagenzi be bafite intwaro, binjira mu ndege bagerageza kwambura abo bacuruzi miliyoni z’amadolari bari bitwaje kandi ntacyo babahaye.
Byabaye ngombwa rero ko ibintu bihita bikomera nk’uko abari bahari babitangaje, ariko hagati aho telephone iba igeze ku mukuru w’inzego z’ubutasi wahise uza guta muri yombi aba batekamutwe nyuma yo kuvugana na perezida Nkurunziza.

Ubwo nibwo Desire Uwamahoro yahise atabwa muri yombi kuri uwo wa Gatandatu ashyirwa muri kasho y’izi nzego z’ubutasi muri Bujumbura ahantu ngo harinzwe cyane, ariko kuva icyo gihe hatangira kubaho guhangana hagati y’abashyigikiye, bavuga ko nta wamusimbura mu guhiga abanzi b’ubutegetsi, n’abatamushyigikiye bavuga ko barambiwe ibikorwa bye.
[ad id=”44145″]
Twababwira ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Uwamahoro yasimbujwe undi muntu ku buyobozi bw’umutwe wa polisi urwanya imyigaragambyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


