Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba avuga ko hari abantu badogeza ibintu iyo bisize parufe (imibavu ihumura) nyinshi, we agereranya no kwisiga icupa ryose. Lwakabamba yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yashyigikiraga igitekerezo cy’uwitwa Lucy Nshuti Mbabazi kuri Twitter wavuze ko yahagaritse gukoresha parufe kuko yamenye ko hari abo itera ikibazo. Mbabazi yari yagize ati ” Naje kumenya ko abantu benshi bagira areligi (allergy) ya parufe, mpitamo kureka kuzajya nyikoresha.” Iki gitekerezo cyatumye Prof. Lwakabamba wayoboye kaminuza zirimo UR na INATEK agira ati ” Abakabya ni abishyiraho icupa ryose igihe cyose bagiye mu ruhame.” Abandi bakoresha Twitter bavuga ko bashobora kwitsamura igihe kinini kubera parufe ndetse ko batajya baterura abana batewe iyo mibavu.



