Perezida Biden aravugurura umubano na Palestine, wangijwe na Trump

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Muryango w’Abibumbye (UN), Richard Mills kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 yatangaje ko igihugu cye kigiye kubyutsa umubano n’iyi Leta imaze igihe kinini ishaka ubwigenge.

Ni nyuma y’aho uwari Perezida wa USA, Donald Trump yari amaze igihe ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye Leta ya Israeli idacana uwaka na Palestine; hejuru y’umujyi wa Jerusalem n’igice cya West Bank impande zombi zihuriyeho.

Tariki ya 6 Ukuboza 2017, Donald Trump wari Perezida wa USA yatangaje ko Jerusalem ari umurwa mukuru wa Israeli; byumvikanisha ko yambuye Palestine ububasha kuri uyu mujyi. Icyo gihe mu gushimangira imvugo ye, Ambasade ya USA yari iherereye muri Tel Aviv isanzwe izwi nk’umurwa mukuru w’iki gihugu (Israeli) yatangaje ko yimurirwa muri Jerusalem.

Iki cyemezo cya Trump cyagaragaje mu buryo bweruye ko USA iciye ukubiri na Palestine, yemera gukorana na Israeli gusa, ndetse n’ubufasha yahaga Abanya-Palestine yahise ibuhagarika kuva ubwo.

Ambasaderi Mills mu nkuru ya Associated Press yavuze ko ku butegetsi bushya bwa Perezida Joe Biden, USA igiye gukorana na Palestine, kimwe na Israeli mu rwego rwo gukomeza gushakira ibisubizo amakimbirane y’izi mpande zombi. Ati: “Ku butegetsi bushya, gahunda ya US ni ugushyigikira ibisubizo bihuriweho na Leta zombi, aho Israeli izabana mu mahoro n’umutekano na Palestine. […] Hazabaho kuvugurura umubano wa US n’ubutegetsi bwa Palestine n’abaturage baho.”

Ubwo Perezida Biden yajyaga ku butegetsi, Perezida wa Palestine, Muhamoud Abbas yagaragaje icyizere amufitiye ku kubyutsa umubano USA n’igihugu cye byari bifitanye. Yatangaje ati: “Iki ni igihe cyo komora no gusana ibyangijwe n’ubutegetsi bushize (ubwa Trump). Dutegereze impinduka ku byemezo bigayitse byafashwe n’ubutegetsi bwa Trump, tugakorana mu mahoro.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *