esv96dnxiai8ijb.jpg

Shoferi wari ugiye kugonga ababyina intsinzi y’Amavubi yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi inereka itangazamakuru umushoferi witwa Ndayisaba Fabrice wari ugiye kugonga ababyinaga intsinzi y’ikipe y’igihugu (Amavubi) yari imaze gutsinda iya Togo ibitego 3-2.

Ni nyuma y’aho kuri Twitter, ukoresha urubuga rwa Yego B ahashyize videwo igaragaza uyu mushoferi atwara imodoka ku muvuduko ukabije; ari hafi yo kugonga aba bantu.

Uyu yagize iti: “Mwiriwe @Rwandapolice Imodoka ifite plaque RAC 176 H. Ubu uwari uyitwaye nta kuntu yakurikiranwa ko mbona ari ikibazo mu muhanda?”

Saa tanu n’iminota 27 z’amanywa, Polisi yamusezeranyije ko igiye gukurikirana iki kibazo. Mu isaha ishize, Polisi y’u Rwanda yifashishije urubuga rwa Twitter, yagize iti: “Rwanda Polisi irimo kwerekana Ndayisaba Fabrice wafashwe nyuma yo y’aho atwaye ikinyabiziga ku muvuduko ukabije saa 23h13 z’ijoro ryakeye mu Karere ka Gasabo ndetse yari agiye kugonga itsinda ry’abantu bishimiraga intsinzi.”

Ndayisaba yabwiye itangazamakuru ko gutwara imodoka cyane yabitewe n’uko isaha ntarengwa yari yanditse ku ruhushya rumwemerera gukora urugendo muri iki gihe cya Guma mu Rugo yari yarenze. Ikindi kandi, yiyemereye ko yari yanyoye inzoga.

esv96dnxiai8ijb.jpg Ngiyi imodoka Ndayisaba yari atwaye

Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, Ndayisaba arakurikiranwaho amakosa arimo gutwara ikinyabiziga ku muvuduko ukabije, gusa uru rwego ruracyakora iperereza no ku bindi byaha yakoze nk’uko Umuvugizi wungirije, CSP Sendahangarwa Apollo yabitangaje.

Intsinzi y’Amavubi kuri Togo, yatumye abona itike yo gukomeza mu cyiciro cya 1/4 cy’irushanwa rya CHAN. Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali basazwe n’ibishimo, bishora mu mihanda muri iryo joro, birengagije gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aka kavuyo ni ko Ndayisaba Fabrice yari agiye kubagongeramo.

Amafoto: RBA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *