Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) izakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry (Syli National) muri ¼ cy’irushanwa nyafurika ry’abakinira imbere mu bihugu byabo, CHAN.
Byamenyekanye nyuma y’aho Guinea yari imaze kunganya n’ikipe y’igihugu ya Tanzania ibitego 2-2, bituma izamuka ku rutonde rw’itsinda D yari iherereyemo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 5.
Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Syli National kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021. Ikipe izatsinda uyu mukino izakomeza muri ½ cy’irushanwa, izatsindwa izasezererwa.
Bigaragara ko ikipe ya Guinea ihagaze neza ugereranyije n’Amavubi kuko ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse mu Kuboza 2020, iri ku mwanya wa 73, ikaza ku wa 70 ku mpuzandengo yo kuva mu 1992 iri shyirahamwe ryatangira gushyira amakipe y’ibihugu ku rutonde.
Ni mu gihe FIFA yerekana ko Amavubi yo ari ku mwanya w’133 kuri uru rutonde ngarukakwezi, mu gihe impuzandengo yo kuva yatangira gushyira aya makipe ku rutonde, iyi iza ku mwanya wa 70.
Ikipey’igihugu ya Guinea izakina n’Amavubi muri ¼ cya CHAN
Umukino Amavubi aheruka gukina na Syli National wabereye i Kigali tariki ya 16 Ukwakira 2018 mu rugendo rwo gushaka itike y’irushanwa rya Afurika ry’ibihugu (CAN) ryo mu 2019. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kirimo icya Jose Kante wa Guinea n’icya Tuyisenge Jacques w’Amavubi.
Ubwo Amavubi yanganyirizaga na Guinea i Kigali/ifoto: Rwanda Magazine
Mu mukino wari wabanje tariki ya 12 Ukwakira 2018, iyi kipe ya Guinea yari iwayo, yatsinze Amavubi ibitego 2-0 birimo icyatsinzwe na Francois Kamano ku munota wa 36 n’icya Cisse Traore yatsinze ku munota wa 73 w’umukino. Icyo gihe Guinea yari ifite abakinnyi bakomeye barimo Naby Keita ukinira Liverpool mu Bwongereza.
Tubibutse ko Amavubi yakatishije itike yo kugera muri ¼ cya CHAN, itsinze ikipe y’igihugu ya Togo iri ku mwanya w’128 ku rutonde rwa FIFA ibitego 3-2, bituma izamuka iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda yari iherereyemo, ifite amanota 5.



4 Responses
Amavubi azakina na Guinea muri ¼ cya CHAN; icyo imibare yerekana
tutaichapa hiyo Gineya
Amavubi azakina na Guinea muri ¼ cya CHAN; icyo imibare yerekana
tutaichapa hiyo Gineya
Amavubi azakina na Guinea muri ¼ cya CHAN; icyo imibare yerekana
hatuhogopi hiyvo tutapiga muntu Amavubi 1-0Gin
Amavubi azakina na Guinea muri ¼ cya CHAN; icyo imibare yerekana
hatuhogopi hiyvo tutapiga muntu Amavubi 1-0Gin