Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi, igaragaza ko Leta y’u Rwanda yoherereje iki gihugu impunzi zacyo 2354 mu gihe cy’iminsi 15.

Nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, izi mpunzi zagiye mu byiciro bitatu, harimo 772 zibumbiye mu miryango 261 zagiye tariki ya 13 Mutarama 2021. Hari kandi ikindi cyiciro cy’impunzi 822 zibumbiye mu miryango 243 zagiye tariki ya 20 Mutarama 2021.

Izindi mpunzi 760 zibumbiye mu miryango 229 zasubiye mu Burundi kuri uyu wa 27 Mutarama 2021.

Izi mpunzi zose hamwe zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba; zikaba zarakiriwe ku Mupaka wa Gasenyi-Nemba mu Ntara ya Kirundo.

Igikorwa cyo kohereza izi mpunzi cyatangiye nyuma y’ubwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko ibibazo by’umutekano muke bari barahunze bitakiri iwabo.

Ni igikorwa kandi gikomeje mu rwego rwo gusubiza Leta y’u Burundi yahaye Leta y’u Rwanda ibyifuzo birimo kuyoherereza izi mpunzi, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi guhera mu 2015, wongere usubire mu buryo bwiza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300
    Rwose nibabohereze ninacyo uburundi butuziza kutaboherereza abaturage barwo Rwose twongerev tubane neza kukjo abaturage byumwihariko twe bo muri Nyaruguru kimwe n’abaturanyi bo hakurya muri komini Kabarore i Burundi turi kubihomberamo nta buhahirane ubu nukurebana ayingwe ntawambuka kdi twari dusanzwe duhana yemwe n’abageni tunafungurirana tunatabarana nmu byago

  2. Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300
    Rwose nibabohereze ninacyo uburundi butuziza kutaboherereza abaturage barwo Rwose twongerev tubane neza kukjo abaturage byumwihariko twe bo muri Nyaruguru kimwe n’abaturanyi bo hakurya muri komini Kabarore i Burundi turi kubihomberamo nta buhahirane ubu nukurebana ayingwe ntawambuka kdi twari dusanzwe duhana yemwe n’abageni tunafungurirana tunatabarana nmu byago

  3. Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300
    Ariko noneho umenya bimwe mubyo barega u Rwanda biba aribyo,nonese ko bavugaga ko ziba zitabishaka ubu muriy’iminsi nibwo zibishatse?polique zose zirabeshya ariko ababihimba inaha n’abaswa kbs.hari uwavuze ngo ikinyoma cyiza n’ikegeranye n’ukuri.muradusebya kweri no mubidafite icyobivuze

  4. Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300
    Ariko noneho umenya bimwe mubyo barega u Rwanda biba aribyo,nonese ko bavugaga ko ziba zitabishaka ubu muriy’iminsi nibwo zibishatse?polique zose zirabeshya ariko ababihimba inaha n’abaswa kbs.hari uwavuze ngo ikinyoma cyiza n’ikegeranye n’ukuri.muradusebya kweri no mubidafite icyobivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *