USA: Hikanzwe ibitero by’iterabwoba riturutse imbere mu gihugu nk’icyabaye kuri Capitol

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Homeland Security, kuri uyu wa Gatatu cyaburiye Abanyamerika kivuga ko igihugu gishobora kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abahezanguni (bagereranya n’iterabwoba riturutse imbere)nyuma y’ibyabereye ahakorera inteko ishinga amategeko, Capitol.

Ni ku nshuro ya mbere Homeland Security itangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwibasirwa n’ubugizi bwa nabi bw’abahezanguni imbere mu gihugu.

Iki kigo nticyatangaje amazina y’udutsiko dushobora kuzaba twihishe inyuma y’ibitero bishobora kugabwa by’iterabwoba, ariko cyasobanuye neza ko zimwe mu mpamvu zishobora kubasunukira gukora ibi bikorwa harimo n’umujinya w’uko Trump yatsinzwe ndetse n’umujinya batewe n’amagambo yatangajwe na Trump akomeza gushimangira ko yibwe amajwi.

“D.H.S. (Depertment of Homeland Security) ihangayikishijwe nuko ubugizi bwa nabi bushingiye kuri ibi bushobora gukomeza mu ntangiriro za 2021,”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko Homeland Security nta makuru ahamye y’umugambi waba uhari w’ubugizi bwa nabi, ariko umwe mu bayobozi mu nzego z’ubutasi wagize uruhare mu gusohora itangazo yavuze ko icyemezo cyo gusohora aya makuru cyatewe n’umwanzuro wa Homeland seucurity ko irahira mu mahoro riheruka rya Biden mu cyumweru gishize rishobora gutanga icyizere kitari cyo cy’umutekano mu gihe ibitekerezo by’ubugizi bwa nabi ntaho byagiye mu bahezanguni barakajwe n’ibyavuye mu matora nk’uko iyi nkuru dukesha New York Times ikomeza ivuga.

Uyu muburo ukubiye muri “National Advisory System Bulletin” ni indi ntambwe Homeland security cyangwa minisiteri y’umutekano iteye nyuma yo gushinjwa kuba itaratangazaga raporo z’ubutasi cyangwa umuburo rusange ku byerekeye akaga katerwa n’intagondwa zo mu gihugu imbere n’imitwe y’abahezanguni y’abazungu kubera gutinya kurakaza Trump, nk’uko bitangazwa n’abahoze n’abakorera Homeland Security.

Guhera ku myigaragambyo y’abahezanguni yaguyemo abantu i Charlottesville, muri Leta ya Virginia, Mu 2017, ubwo Perezida Trump yavugaga ko hari “abantu beza cyane ku mpande zombi,” yahakanye akaga kose katewe n’imitwe y’intagondwa.

Igihe kandi imyigaragambyo isaba ubutabera ku moko yose yatangiraga mu gihugu hose umwaka ushize, ubutumwa bwe buhoraho ni uko abiyita abo ku ruhande rw’ibumoso ari bo bari bakwiye kubazwa ihohoterwa ryabaye mu myigaragambyo.

Ndetse na nyuma y’uko Homeland Security muri Nzeri 2019 igaragarije ko abahezanguni b’abazungu ari bo bayoboye iterabwoba ry’imbere mu gihugu, abasesenguzi n’abashinzwe ubutasi bavuze ko umuburo wabo waciwe amazi, ugatinzwa cyangwa byombi. Abahoze ari abayobozi mu butegetsi bwa Trump ndetse bavuze ko abayobozi ba White House bashatse guhagarika imvugo y’ “iterabwoba ry’imbere mu gihugu.”

Umukozi w’ubutasi wagize uruhare muri iri tangazo, utarifuje ko amazina ye atangazwa kugira ngo avuge ku byavuyemo, yongeraho ko umuburo rusange wagombye kuba waratanzwe mu Ugushyingo, ubwo Trump yatangaga ibirego byinshi by’ibinyoma ku matora, kandi amatsinda amushyigikiye yakomeje gutamikwa aya magambo y’ibinyoma.

Ariko muri icyo gihe, Trump yanashakaga kwirukana abayobozi b’amashami yabonaga ko batamwubaha, barimo Christopher Krebs, wari ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo kuri interineti, nyuma y’uko komite ishinzwe gukurikirana amatora itangaje ko ari yo matora yabaye mu mutekano usesuye mu mateka ya Amerika.

Homeland Security ariko yananiwe gutanga umuburo ku nzego za Leta ndetse n’iz’ibanze ku byendaga kuba kuri Capitol mbere y’igitero cyo ku ya 6 Mutarama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *