Opozisiyo izi aderesi zanjye, ubuhuza ni ukuntuka-Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta buhuza akeneye hagati ye n’abo batavuga rumwe cyane ko ngo we abona nta bigoye birimo kuba bahura bakaganira nta ruhande rwa gatatu rubirimo.

Nyuma yo gutsinda amatora, hari abantu bamwe basabye Museveni kuba abahuza hagati ye na opozisiyo ku ngingo zimwe na zimwe zireba imitegekere y’ubutegetsi. Ibi uyu mugabo abifata nk’igitutsi.

Museveni asanga nta mpamvu y’ubuhuza. Ati ” Abantu bose bazi aderese zanjye. Nzi iz’abo muri opozisiyo. Nafata imodoka nkajyayo tukaganira. Ntabwo dukeneye ubuhuza, ni ukuntuka.”

Mu iajmbo yagezaga ku bari bamuteze amatwi afungura ahazageragerezwa urukingo rwa COVID-19 kuwa 27 Mutarama 2021, yabaye nk’uwerurira abamusabye kumuhuza na opozisiyo ko bidashoboka.

Umwarimu wa Kaminuza ya Makerere mu by’Amateka, Mwambutsya Ndebesa avuga ko Museveni atajya yemera ibiganiro, ko ahubwo abandi baba bagomba kumva ibye, akaba aribyo bagenderamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *