Impunzi z’Abanya-Somalia zigera kuri 22 zaturukaga muri gihugu cya Uganda zifungiye ku mupaka wa Kenya na Somalia, Kenya ikaba izishinja kwinjira ku mupaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Izi mpunzi 22 zirimo abagore 6 n’abagabo 16 bafungiwe kuri sitasiyo ya Lokiriama muri Kenya, ubwo bageragezaga kwambuka ngo basubire mu gihugu cyabo.
Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye sitation ya polisi Charles Rono, ngo izi mpuzi zafunganywe n’abashoferi 2 bari bazitwaye mu modoka yo muri Uganda. Aba bashoferi bo bakaba bashinjwa kwinjiza abantu mu gihugu kitari icyabo nta burenganzira babifitiye.
[ad id=”44145″]
Muri izi mpunzi zatawe muri yombi, 2 gusa ngo nibo bari bafite ibyangombwa byo kwambuka abandi nta byo bari bafite.
Izi mpunzi zatangaje ko zari ziturutse mu nkambi za Dadaab na Kakuma muri Uganda, ngo uretse n’ibyangombwa bizemerera gutambuka, ngo nta n’ibindi byangombwa biranga ko ari impunzi zari zifite, gusa hakaba hibazwa uburyo zari zitwawe n’Abagande.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


