Mahamat Said Abdel Kani, umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka muri Centrafrica uherutse gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuri uyu wa Kane yagejejwe mu rukiko ngo asubize ibirego ashinjwa by’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ku Cyumweru, itariki 24 Mutarama 2021 nibwo uyu yashyikirijwe ICC bikozwe n’abayobozi ba Centrafrica nyuma yo kumuta muri yombi afatiwe ahitwa Bria.
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko umucamanza Rosario Salvatore Aitala, kuri uyu wa Kane yari ategerejweho kugenzura imyirondoro y’uregwa n’ururimi yifuza kuzakoresha mu iburanishwa riri imbere.
Ni nabwo kandi uregwa yagombaga kugezwaho ibirego ashinjwa no kumenyeshwa uburenganzira bwe hagendewe ku masezerano ya Roma agenga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha..
Kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 umubare muto w’abantu niwo wemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, ariko imigendekere y’urubanza ikazajya inyuzwa ku rubuga rwa ICC mu Cyongereza, Igifaransa n’Igi-Sango gikoreshwa muri Centrafrica.
Ku itariki 07 Mutarama 2019 nibwo ICC yari yasohoye impapuro zo guta muri yombi uyu muyobizi w’inyeshyamba ushinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe I Bangui mu 2013 nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Francois Bozize.


