U Rwanda ruvuga ko iby’u Bwongereza bwaruvuzeho ku burenganzira bwa muntu ari ukwibasirwa

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye u Rwanda i Geneva mu Busuwisi batangaje ko ibyavuzwe n’Ubwongereza ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ari ‘ukwibasira igihugu bibabaje ndetse ngo rubifata nko kwibasirwa.

Kuwa mbere, nyuma y’uko minisitiri w’ubutabera yeretse inama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR) intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibindi bihugu byatanze inama zabyo ku Rwanda.

Uhagarariye Ubwongereza, Julian Braithwaite yasabye u Rwanda ko kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Ubwongereza kandi bwasabye leta y’u Rwanda kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.

Bwasabye kandi “kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ihagarika gufunga no gushyira ku nkeke abanyamakuru kubera inkuru zabo”

Abahagarariye u Rwanda i Geneva, ahakorera inama ya ONU/UN y’uburenganzira bwa muntu, batangaje ko “leta y’u Rwanda ibabajwe n’uko ibyavuzwe n’uhagarariye Ubwongereza bidafite ishingiro”.

Mu butumwa bw’uruhererekane kuri Twitter, mission’ y’u Rwanda i Geneva yavuze ko leta y’u Rwanda ibona ibyavuzwe n’Ubwongereza ari ” Ukwibasira kubabaje ku gihugu mufatanya, mu gihe Ubwongereza bwacecetse ku kubangamira uburenganzira bwa muntu bikomeye biri ahandi mu karere.”

Ubwongereza bwavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth, kizanawuyobora umwaka utaha, rukwiriye kubahiriza demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nk’amahame y’uwo muryango.

Minisitiri Busingye yabwiye abari muri UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe mu Rwanda.

Busingye yahakanye ko nta bantu bafungirwa ahantu hatazwi mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *