ICGLR yasabye inyeshyamba zo muri Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu

Sangiza iyi nkuru

Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yiga ku bibazo bya Repubulika ya Centrafrique yateranye ku munsi w’ejo, yasojwe hafatwa umwanzuro usaba inyeshyamba zihanganye na Leta ya Centrafrique gushyira intwaro hasi vuba na bwangu.

Ni inama yateraniye i Luanda muri Angola, iyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço usanzwe ari n’umuyobozi wa ICGLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari mu bitabiriye iyi nama yigaga ku bibazo bya politiki n’iby’umutekano muri Centrafrique; ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abandi bayitabiriye barimo Perezida wa Tchad, Marchal Idriss Déby Itno, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Ni inama yateranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke ahanini uterwa n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, François Bozizé.

Mu byo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma babashije kubona nk’uko bigaragara mu itangazo ry’imyanzuronama y’iriya nama, harimo kuba umutekano ukomeje kudogera muri Centrafrique kubera ibikorwa by’inyeshyamba bigikomeje.

Impamvu ni uko inyeshyamba zikomeje guhabwa intwaro n’ubufasha bwo kwica abaturage no kugirira nabi ubutegetsi bwemewe n’amategeko bwa Centrafrique, bikanahurirana no kuba mu nyeshyamba hakomeje kugaragaramo umubare munini w’abasirikare b’abacanshuro.

Ku bw’abakuru ba ICGLR “Ibibazo biri muri Repubulika ya Centrafrique, biteye impungenge zikomeye ku mutekano n’umudendezo wa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, by’umwihariko ibihugu bituranye na Repubulika ya Centrafrique.”

Kuba urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’Umurwa Mukuru Bangui n’umujyi wa Douala muri Caméroun rwarahagaze, abakuru ba ICGLR bagaragaje ko na cyo ari ikibazo giteye inkeke ku mibereho ya muntu kubera ingaruka zitandukanye.

Inyeshyamba zihanganye na Leta ya Centrafrique zasabwe gushyira intwaro hasi vuba na bwangu, ndetse zikanava mu nkengero za Bangui zisubira mu birindiro byazo bya kera.

Inyeshyamba kandi zasabwe kuva ku muhanda uhuza Bangui na Douala zafashe, kugira ngo urujya n’uruza rubashe gukomeza, gusa ntihatangajwe ikigomba gukurikiraho mu gihe zaba zinangiye.

Abakuru b’ibihugu ba ICGLR kandi bamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage n’abarimo abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, basaba impande zihanganye kwifashisha inzira y’amategeko mu kugaragaza ibyo zitishimira.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yijejwe ko ICGLR itazigera yihanganira uwo ariwe wese uzashaka kurwanya ubutegetsi bwe, asabwa gushyikiriza ubutabera abari inyuma ya biriya bikorwa bibuza rubanda ituze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *