Sudani: Ingabo z’u Rwanda zamuritse ibyumba by’amashuri n’ibiro zubakiye abaturage

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani zo muri batayo ya 73 y’ingabo zirwanira ku butaka, kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2016 bamurikiye abaturage bo mu nkambi ya El Salaam mu mujyi wa El Fasher, ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro babubakiye. Kubaka iri shuri ryisumbuye ry’abakobwa bikaba byarakozwe ku bufatanye bw’ihuriro ry’abakirisitu bari muri UNAMID na Rwandabatt47.

[ad id=”44145″]

Prof Yousuf Isaac Ahmad, umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi muri Darfur wayoboye uyu muhango, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kazi keza zakoze zubaka ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro byiyongera ku yandi mashuri abiri n’ibiro byubatswe umwaka ushize na Rwandabatt44.

Adar4

Yagize ati: “ Iyi ni inshuro ya kabiri nitabira iki gikorwa, mbere nari ndi mu gace ka Umkadada kwizihiza iyi gahunda n’ubundi y’uruzitiro rw’ishuri rwubatswe ku ishuri ribanza ry’abakobwa rya Noor Salaam .”

[ad id=”44145″]

Yakomeje avuga ko yifuza ku ruhande rwabo kugira uyu munsi umunsi udasanzwe nk’uw’umuco ku bihugu byombi ukazajya wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro inkunga nini n’ubufasha ingabo z’u Rwanda ziha abaturage babo kandi ngo waba ari umwanya mwiza wo kwishimira no guteza imbere umubano mwiza.

Adar3
Lt Gen. Kamanzi Mushyo, umugaba mukuru wa UNAMID

Mu izina ry’ubuyobozi bwa UNAMID, Umugaba wayo, Lt Gen. Kamanzi Mushyo yashimiye inkunga ya Rwandabatt47 asaba gukomeza kugira uruhare mu mishinga nk’iyi.

[ad id=”44145″]

Naho umuyobozi w’inkambi ya Salaam IDP, Khalil Sheik Khadin, yashimiye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro n’u Rwanda by’umwihariko, ku nkunga n’ubufasha bitangwa, avuga ko ari amateka kandi ko ingabo z’;u Rwanda zigaragaza itandukaniro na bagenzi bazo baturuka mu bindi bihugu avuga ko bifuza ko izi ngabo nazo zakwigira ku z’u Rwanda.

Adar 2

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Sudani, ingabo za UNAMID ndetse n’abaturage bo muri iki gice.

Src:MoD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *