Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Ange Kagame, ari mu baraye bababajwe n’ugusezererwa kw’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’; avuga ko mu buzima bwe ari bwo yari abonye imisifurire mibi nk’iyaranze umukino w’u Rwanda na GuinĂ©e-Conakry.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Amavubi yasezerewe muri CHAN yaberaga mu gihugu cya Caméroun, nyuma yo gutsindwa na Guinée-Conakry igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 60 w’umukino cya Morlaye Sylla cyari gihagije kugira ngo abanya-GuinĂ©e basezerere Amavubi yashose igiti cy’izamu n’umutambiko waryo.
Umukino wo mu ijoro ryakeye wagaragayemo amakarita abiri atukura arimo iyahawe Mory KantĂ© wari umaze kuvuga Jacques Tuyisenge ndetse n’iya Kwizera Olivier washinjwe gukorera ikosa rutahizamu wa GuinĂ©e-Conakry.
Uretse aya makarita atukura, Amavubi yanashinjwe gukora amakosa 21 yavuyemo amakarita atatu y’umuhondo.
Umunya-Maroc Samir Guezzaz wasifuye uyu mukino yagiye afata ibyemezo byinshi bitavuzweho rumwe, gusa ibintu biza kuba bibi ku munota wa 52 w’umukino ubwo yiyambazaga VAR akereka Olivier Kwizera ikarita itukura amushinja gutega rutahizamu Yakhouba Barry.
Ni mu gihe amashusho yagaragazaga ko ntaho Kwizera Olivier yigeze akinira nabi uyu rutahizamu.
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye kugeza ku mukobwa w’umukuru w’igihugu, bamaganye ibyemezo byagiye bifatirwa Ikipe y’igihugu.
Ange Kagame mu butumwa bwuzuye agahinda yanditse kuri Twitter asubiza umunyamakuru Usher Komugisha wari uvuze ko Amavubi asezerewe na Guinée, yashinje umusifuzi kuba nyirabayazana wo gusezererwa kw’Amavubi.
Ange yashimangiye ko GuinĂ©e yasezereye u Rwanda kubera “Ubufasha bwinshi butangaje bahawe n’umusifuzi.”
Ange Kagame yunzemo ati: “Mu buzima bwanjye bwose sinigeze mbona imisifurire nk’iyi. Na rimwe!”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavuze ko Samir Guezzaz akwiye guhabwa umwambaro wa Guinea akayikinira ku mugaragaro, anashimangira ko ikoranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe nabi.
Si Ange Kagame gusa wagaragaje kutishimira imisifurire, kuko na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, bagagaje kutishimira imisifurire.
Mutesi Jolie kuri Twitter yavuze ko “umukino warimo amafirimbi menshi”, mu gihe Bamporiki we yavuze ko byabaye akumiro ubwo hiyambazwaga VAR bagira ngo igiye kuvanaho ikarita y’umuhondo yari yeretswe Olivier, ahubwo bikarangira ivuyemo itukura.
Abanyarwanda benshi bo bise Samir Guezzaz umukinnyi waranze uriya mukino, kubera amahano yawukoreyemo.


