Urukiko rukuru muri Kigoma rwahanishije umugabo witwa Boniphace Kachila kumara amezi 12 atanywa inzoga nyuma yo guhamwa no kuba yarishe sebukwe, Ndolele Donansiano atabigambiriye. Kachila atuye ahitwa Kiyungwe muri Kasulu mu ntara ya Kigoma. Yishe sebukwe bari bahoze basangira inzoga kuwa 13 Kamena 2019 nyuma yo kurwana bitewe n’intonganya zabaye ubwo bari bamaze gusohoka mu kabari. Kachila yakubise Ndolele imigeri n’ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri nyuma aza gupfa bitewe n’ibyo abaganga bemeje ko yamenetse impanga, ava amaraso menshi. Umushinjacyaha, Clement Masua yabwiye urukiko ko Kachila yari yasabye ko yahabwa igihano gikakaye gusa ngo ntiyari yagambiriye kwica sebukwe. Nyuma yo gukora ibyo, Millardayo itangaza ko uyu yanditse inyandiko mvugo ko azi neza ko yavukije sebukwe uburenganzira bwo kubaho kandi ko afite umuryango wari umwitezeho byinshi. Uburanira Kachali, Sadiki Aliki yari yasabye umucamanza ko yakoroshya igihano kuko ari impanuka. Ati ” Ntiyari kwica umuntu we wa hafi yabigambiriye.” Yavuze ko ibi ari ukugabanya ubucucike muri gereza kandi ko afite abagore babiri, abana barindwi hiyongeraho na nyina ufite imyaka 80 agomba kwitaho. Ati ” Yabonye isomo kuko amaze umwaka n’amezi umunani afunzwe.” Umucamanza, Athumani Matuma, yavuze ko yumvise ibivugwa n’impande zombi kandi ko uregwa akwiriye imbabazi z’urukiko. Yavuze ko yagaragaje kwemera ikosa bigitangira kandi ko bitazwi neza uwo izo ntonganya zaturutseho cyane ko nta w’undi muntu wari uhari. Yategetse ko Kachali arekurwa kandi akaba atemerewe gukora ikosa iryo ari ryo ryose mu mezi 12 harimo no kutanywa inzoga muri icyo gihe cyose, bitaba ibyo akongera gufungwa.


