Umuntu wa mbere ku Isi wanduye agakoko ka VIH gatera Sida yaba ari umusirikare w’Umufaransa wayanduye mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose ayanduriye muri Cameroun nk’uko byashyizwe ahagaragara n’impuguke mu ndwara zandura n’ibyorezo wo muri Canada Dr Jacques Pépin.
Aya ni amakuru mashya yazanye yatangaje mu gitabo cye yise “Aux Origines du Sida”, aho yemeza ko uyu musirikare warwanaga mu Ntambara ya Mbere y’Isi (1914-1918) yanduye ubwo yahigaga inkende mu Ishyamba ryo muri Cameroun.
Yanduye ahiga kubera inzara
Nk’uko iyi nkuru dukesha La Nouvelle Tribune ivuga, Dr Jacques Pépin yemeza ko igikorwa cya gisirikare cyabarizwagamo abasirikare 1600 b’Abafaransa n’Ababiligi, cyagejeje abangaba mu 1916 muri Cameroun, mu giturage cya Moloundou, giherereye ku mupaka w’iki gihugu na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbere y’uko abo basirikare bahagera, abaturage batinye kugirirwa nabi barahahunze.
Abasirikare bahageze, bahuye n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya biba ngombwa ko bayoboka amashyamba bakajya guhiga.
Mu kiganiro yagiranye na Daily Mail, Jacques Pépin yagize ati: “Ndakeka ko umwe mu basirikare yanduye arimo guhiga mu ishyamba. Inkende yarishwe, mu kuyibaga agirango ayitware, uwo musirikare yiteye igikomere cyanduye virus.”
Umunya Haiti wari muri gihugu yaje kwandura
Uyu muganga akomeza asobanura ko uyu musirikare wanduye mbere yaje kwerekeza muri Léopoldville, Kinshasa y’ubu, agatangira nawe kuyanduza bwa mbere muri uyu mujyi.
Ubwo Congo yabonaga ubwigenge mu 1960, kwanduzanya sida byaratangiye ahanini binatizwa umurindi n’ubwinshi bw’impunzi n’abimukira.
Sida yatangiye gukwirakwira ku rwego mpuzamahanga kuva ubwo Umunya-Haiti wari muri iki gihugu cya Congo yayanduraga nawe akayijyana iwabo.
Aya makuru mashya ku nkomoko ya sida rero akaba avuguruza ayari yemejwe mu 2011, yavugaga ko umuntu wa mbere wanduye Sida yaba yari umuhigi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitabo cye cya mbere cyasohotse mu 2011, Pepin yabanje gutekereza ko virusi itera sida yavuye ku nkende ikajya mu bantu nyuma y’uko umuhigi w’Umunyafurika yishe inkende mu 1921, kandi akandurira muri icyo gikorwa.
Pippin yakomezaga avuga ko virusi yakwirakwijwe ku Isi n’ubukoloni, uburaya, ndetse n’ubukangurambaga bw’ubuzima rusange butari buhamye butibukaga nko kubuza abantu gusangira urushinge.
Mu gitabo cya kabiri cyasohotse muri uku kwezi gushize, Pepin avuga ko yifashishije ubushakashatsi mu nyandiko z’ubuvuzi muri Afurika no mu Burayi zerekana ko umurwayi wa mbere (Patient Zero) atari umuhigi waho, ahubwo ko ari umusirikare wishwe n’inzara mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose akajya guhiga inkende ngo abone icyo kurya ikamwanduza.


