Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kabiri yatangije irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka wa 2021, nyuma y’imyaka ine ritaba.
Ni mu muhango wabereye muri Hoteli ya Royal Palace Burundi iherereye i Bujumbura.
Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi gufasha intara bayoboye gukangurira abakobwa bujuje ibisabwa kwiyandikisha ku bwinshi, ndetse bakanaha ababyeyi impanuro mu rwego rwo kugira ngo bemerere abana babo kwitabira ririya rushanwa.
Umukobwa wifuza kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi muri 2021, agomba kuba ari Umurundikazi, afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, afite hagati y’imyaka 18 na 25, agomba kumara umwaka wose akiri ingaragu, azi kuvuga neza Ikirundi n’Igifaransa, atarengeje ibiro 65, adafite uburebure buri munsi ya metero 1.65 kandi atarigeze akatirwa n’inkiko.
Madamu Angeline Ndayubaha yibukije ko intumbero ya ririya rushanwa ari ugutora umukobwa mwiza, w’imico y’i kirundi, uciye ubwenge kandi akaba afite ubushobozi bwo guserukira neza u Burundi mu mahanga.
U Burundi buheruka kugira Nyampinga mu mwaka wa 2017.
Mu mwaka ushize wa 2020 hari hamaze gutoranywa abakobwa 15 bagombaga kuvamo batanu bavamo Miss Burundi n’ibisonga bye bibiri, ba Miss Populaire na Miss Heritage.
Kwiyandikisha byari byaratangiye tariki ya 01 Ugushyingo 2019, Nyampinga wa 2020 akaba yaragombaga kuba yaramenyekanye ku wa 21 Ukuboza ariko ibi birori biza gusubikwa.
Miss Burundi ya 2020 yasubitswe nyuma y’ibiganiro byahuje uwari Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, Jean Marie Niyokindi n’urubyiruko rutegura iri rushanwa, birangira hemejwe ko irushanwa risubikwa kubera ko abariteguraga bari bambuwe ububasha bwo gukomeza kuritegura.
Amajonjora yo gushaka Nyampinga w’u Burundi wa 2021 ateganyijwe gutangira ku wa 01 Werurwe, nyuma y’uko kuva kuri uyu wa 02 kugeza ku wa 25 hazaba haba ibikorwa byo kwiyandikisha ku bakobwa bifuza kwitabira ririya rushanwa.
Ku wa 05 Werurwe abakobwa bazaba barenze 1/2 cy’irangiza bazajya mu mwiherero w’iminsi itanu uzarangira ku wa 10 Werurwe ubwo hazamenyekana umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2021.















