1424874518_ange_kagame_playlist.jpg

Menya indirimbo iri gukora ku mutima wa Ange Kagame muri ibi bihe

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’umukuru w’igihugu, Ange Ingabire Kagame yashyize hanze ko indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yitwa ” Godly” ari yo arimo yiyumvira muri ibi bihe.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa kuri Twitter (https://twitter.com/AngeKagame) yavuze ko iyi ndirimbo ari nk’umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi.

Yagize ati ” Ndimo kumva ‘Godly’ ya Omah Lay. Aho bigeze yabaye umugenzo wa mugitondo.” Ni ubutumwa bwaherekejwe n’inseko n’agashushanyo k’umuntu wabyinnye ataraka.

Indirimbo Godly imaze ukwezi kumwe kuri Youtube, imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni ndwi na magana inani. Abayikunze ni ibihumbi 103 naho abayanze ni 1, 800 mu gihe abakunda umuziki bamaze kuyitangaho ibitekerezo 6,025.

Omah Lay mu minsi ishize wari wafungiwe muri Uganda, amazina ye ni Stanley Omah Didia. Yavutse kuwa 19 Gicurasi 1997. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya. Yatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo indirimbo yise ” You” yakundwaga cyane.

Ange Kagame si ubwa mbere asangiza abakunzi be indirimbo akunda. Mu ntangiro za 2015, uyu mwana wa kabiri wa Perezida Kagame yashyize hanze indirimbo 9 akunda zarimo imwe ya King James.

Abinyujije kuri Twitter icyo gihe, Ange Kagame yagaragaje indirimbo 9 akunda kumva mbere yo gutangira umunsi we. Kuri uru rutonde hagaragaraho indirimbo 8 z’abahanzi bo mu gihugu ya Nigeria ndetse n’indirimbo ‘Yantumye’ y’umuhanzi King James.

1424874518_ange_kagame_playlist.jpg
Uru nirwo rutonde rw’indirimbo Ange Kagame yagaragaje ko akunda kumva mu 2015.

Ange Kagame asanzwe agaragaza ko akurikiranira hafi imyidagaduro muri rusange ndetse n’imikino , aho mu gikombe cya Afrika cyabereye muri Equatorial Guinea yafanaga ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, yaje no kucyegukana. Mu minsi mike ishize, yagaragaje ko yakurikiraniye hafi ibyaberaga muri CHAN ahari Amavubi muri Cameroon.

Yagaragaje ko ayashyigikiye nyuma yo gutsinda Togo ndetse atanga igitekerezo ko imisifurire ku mukino w’Amavubi na Guinea yari mibi.

Indirimbo ikunzwe na Ange Kagame muri ibi bihe.
https://www.youtube.com/watch?v=DqUd72pK15Y

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *