Rwamagana: Abaturage baravuga ko ibimasa byo muri Girinka byashiriye mu gifu cya gitifu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bavuga ko gitifu wabo yamaze inka z’ibimasa zivuka muri gahunda ya Girinka, aho abigurisha amafaranga yose akayashyira ” mu gifu cye.”

Aba baturage bavuga ko ibi byabaye ahantu henshi mu Kagari kabo. Umwe muri bo ati ” Ibimasa bijya mu gifu cye nta handi bijya. Inka zacu yarazitwambuye kubera ko ngo tutamuha amafaranga, yarazitwambuye yarazimaze. Nta muturage baraha ikimasa. Aho ikimasa cyavutse arara agezeyo.”

Undi muturage ati ” Ikimasa rero ukibyaje ubu bahita bakinyuza iy’ubusamo kikagenda kikagurwa.”

Gitifu yabwiye TV1 ko aya amakuru atariyo. Ati ” Izi nka ziba zibaruye mu kagari, ku murenge, ku karere even (yewe) no ku rwego rw’igihugu. Ntabwo wayinyereza.”

Gitifu w’Umurenge wa Gishali, Marc Rushimisha avuga ko izo nka zo muri gahunda ya Girinka zikurikiranwa neza ku buryo ntawayirigisa gusa ngo ibivugwa n’abaturage byagenzurwa, hakarebwa niba ari impamo.

Ubusanzwe amabwiriza ya Girinka avuga ko igihe inka ibyaye ikimasa, kigurishwa, amafaranga avuyemo akagurwamo indi, ikiturwa undi muturage.

Gahunda ya Girinka ikomeza kuvugwamo ibibazo bya ruswa no kurigisa inka gusa hari bamwe mu bayobozi byaguye nabi, kuri ubu babitangira ubuhamya nk’inkurikizi zo kwitambika gahunda yatangijwe n’umukuru w’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *