RDC: Ingabo za FARDC zasubiranyemo 2 zihasiga ubuzima abasivili barahakomerekera

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe na bagenzi babo abasivili babiri nabo barakomeretswa bikabije kuri uyu wa Mbere ushize mu gace ka Bafwasende, mu birometero 262 uvuye i Kisangani.

[ad id=”44145″]

Nk’uko bitangazwa n’ababonye uko byagenze, ngo byose byatangiye ubwo umusirikare umwe yarasaga mugenzi we akamwica, maze undi musirikare nawe agahita arasa uwari umaze kurasa mugenzi we aramwica.

Muri uko kurasa, abasivili babiri babikomerekeyemo bajyanwa mu Bitaro by’ikitegererezo bya Bafwasende nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Umuyobozi wa Teritwa ya Bafwasende, Mongito Bavana, avuga ko atazi icyatumye umusirikare wa mbere arasa mugenzi we.

A man walks as Congolese army (FARDC) soldiers patrol in Minova, some 45 km (28 miles) west of Goma November 26, 2012. REUTERS/Goran Tomasevic

Naho ku ruhande rw’abaturage ba Bafwasende, bavuga ko haba harabayeho kwihanira k’umusirikare warashe mugenzi we hari icyo bapfuye kitaramenyekana. Aba basirikare barashwe bakaba babaga mu matsinda abiri ya FARDC ngo asanzwe atabanye neza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *