Green P yasobanuye impamvu abaraperi bonona Ikinyarwanda mu ndirimbo ye nshya yise “Hejuru”
Nk’uko bisanzwe bizwi ko kenshi burya mu ndirimbo zabo, abaraperi cyangwa se abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop (Rap)ari ho bakunze kuvugira ukuri kwabo cyangwa ikibari ku mutima kimwe n’abandi bahanzi bose muri rusange, kuri iyi nshuro umuraperi Green P yasobanuye impamvu abaraperi bonona Ikinyarwanda mu ndirimbo ye nziza cyane yise Hejuru. [ad id=”44145″] Umuraperi Green […]
Abanyamerika baba mu Rwanda bagize icyo bavuga ku matora y’iwabo
Mu gihe amatora ya perezida ugomba gusimbura Barack Obama arimbanyije muri Amerika, bamwe mu banya-Amerika baba hano mu Rwanda bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri aya matora. Abanyamerika biganjemo urubyiruko ruri mu rugendo shuri hano mu Rwanda rusanga abakandida bose mu gihugu cy’iwabo bafite ibyo banegwa ariko bakibanda cyane ku kuba Trump ari umuntu udafite ingamba zifatika. […]
U Rwanda rugiye kongera kugurisha impapuro z’agaciro kangana na Miliyari 15
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2016, Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko leta y’u Rwanda igiye kongera kugurisha impapuro mvunjwafaranga z’umwenda zisanzwe zizwi nka Treasury Bond. [ad id=”44145″] Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi banki yatangaje ko izi mpapuro zifite agaciro gakabakaba hafi miliyoni 15 z’Amadolari, abazazigura bakazaba bamaze kumenyekana bitarenze tariki ya […]
Gitega: Umugabo yicishijwe ubuhiri n’abantu bataramenyekana
Umugabo witwa Simon Ciza wari utuye mu gace ka Mushasha mu mujyi wa Gitega ho mu gihugu cy’u Burundi yaraye yishwe yicishijwe ubuhiri n’abagizi ba nabi batahise bamenyekana. [ad id=”44145″] Ubwo bwicanyi bwabaye kuri uyu wa Mbere, bubera mu ishyamba riri ku musozi wa Masenga nk’uko iyi nkuru ivuga. Urubuga UBM News rwo mu Burundi […]
Ni iki wakora ngo Imana yakire isengesho ryawe mu gihe usenga?
Mu buzima bwa buri munsi dukunda gusenga Imana. Nubwo umuntu atabumbura umunwa, ariko hari ibyo asaba Imana mu mutima we, akayisaba ko imusohoreza amasezerano cyangwa ibyifuzo runaka. Ikibabaje ni uko usanga akenshi abantu bibuka gusenga iyo bageze mu kaga. [ad id=”44145″] Gusa uko wasenga kose hari ibintu uba ugomba kuzirikana kugira ngo isengesho ryawe ribashe […]
Uganda: Umusaza w’imyaka 65 yivuganwe n’ingurube ye
Umugabo wo mu Karere ka Nakaseke mu gihugu cya Uganda yishwe n’ingurube ye yiyororeraga. Uyu witwa Christopher Kateregga w’imyaka 65 yari atuye mu mudugudu wa Gomotoka Buwazzi muri aka karere. [ad id=”44145″] Iyi nkuru iravuga ko Kateregga yapfuye saa moya n’igice z’ijoro kuri uyu wa Mbere, ubwo yajyaga kuzana iyi ngurube aho yarishaga. Justus Asiimwe, […]
Jeannette Kagame na mugenzi we wa Benin basuye isange one stop center
Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Benin, Claudine Talon ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 7 Ugushyingo 2016 aho we na Jeannette Kagame bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu, Madamu Talon ari mu ruzinduko rw’akazi aho yaje kwigira ku Rwanda imishinga itandukanye, Kuri uyu wa kabiri aba bafasha b’abakuru b’ibihugu byombi basuye ikigo […]
RDC: Ingabo za FARDC zasubiranyemo 2 zihasiga ubuzima abasivili barahakomerekera
Abasirikare babiri ba FARDC bishwe na bagenzi babo abasivili babiri nabo barakomeretswa bikabije kuri uyu wa Mbere ushize mu gace ka Bafwasende, mu birometero 262 uvuye i Kisangani. [ad id=”44145″] Nk’uko bitangazwa n’ababonye uko byagenze, ngo byose byatangiye ubwo umusirikare umwe yarasaga mugenzi we akamwica, maze undi musirikare nawe agahita arasa uwari umaze kurasa mugenzi […]
Goma: Ikintu kitaramenyekana cyaturikanye ingabo za MONUSCO 32 zirakomereka hapfa n'umwana
Guturika guhambaye kw’ikintu kitaratangazwa mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri kwahitanye umwana gukomerekeramo abasirikare 32 bo mu Buhinde bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo nk’uko uyu muryango wabitangaje. [ad id=”44145″] Uko guturika ngo kwaturikanye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ubwo zavaga I Goma zigana mu gace ko mu nkengero z’umujyi kitwa Keyshero, icyateye […]
Ikariso y’uwahoze ari umugore wa Hitler yatejwe icyamunara
Bimwe mu bikoresho byari iby’umugore wa Adolphe, Hitler Eva Braun birimo n’ikariso ye byatejwe icyamunara bigurwa akayabo k’Amayero. Aka kenda k’imbere k’uyu mugore kaguzwe ibihumbi hafi 3 by’Amayero, ni kamwe mu bintu byatejwe icyamunara ku itariki ya 6 Ugushyingo 2016 i Malvern mu gihugu cy’u Bwongereza. Iyi kariso yagurishijwe mu cyamunara cy’ibikoresho byose byari iby’umugore […]
Ndera: Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yibirinduye mu nsi y'umuhanda-AMAFOTO
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite numero za plaki RAB 628 H yanditseho izina rya Gakire yibirinduye munsi y’umuhanda. Byabereye Ku metero nka 50 uturutse ahazwi nka 15 Km (Kuri cumi na gatanu) mu masaha ya 10h30 zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2016. Uretse inzoga zahise zimeneka ku bwinshi nta […]
Nyuma ya Kayishema, Col Setako nawe yaguye muri gereza yari afungiyemo muri Benin
Nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko uwahoze ari perefe wa Kibuye, Clement Kayishema yitabye Imana aguye muri gereza yo muri Mali yari afungiyemo kubera uruhare yagize muri jenoside, ubu andi makuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Colonel Ephrem Setako nawe wari ufungiye muri gereza yo muri Benin yitabye Imana mu mpera […]
Umuhanzi Chameleone yasomanye na murumuna we bifatwa nko gushyigikira ubutinganyi (Reba Video)
Umuhanzi Chameleone ukomoka mu gihugu cya Uganda ari gushidikanywaho n’abantu batandukanye bakeka ko yaba ari umutinganyi cyangwa akaba ashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina mu gihe iki ari kimwe mu byaha bihanirwa n’amategeko y’igihugu cya Uganda. [ad id=”44145″] Video yafatiwe imbere y’imbaga y’abakunzi b’uyu muhanzi ubwo yari ari gusomanira na murumuna we Weasal ku rubyiniro yafashwe nk’ikimeyetso […]
Ubwoba bwo guterwa n’u Burusiya bwatumye OTAN isaba ingabo 300,000 kuryamira amajanja
Abayobozi ba OTAN bahangayikishijwe ndetse batewe ubwoba nuko perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ashobora kugaba ibitero mu bihugu bihuriye muri uyu muryango, bakaba babwiye ingabo zigera ku 300,000 kuryamira amajanja. [ad id=”44145″] Umubano hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi wari usanzwe utameze neza ariko bihumira ku mirari mu mwaka ushize kuva u […]
MINALOC yemeye gutera inkunga ikigega cy’abanyamakuru
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko leta yiteguye gutera inkunga abanyamakuru mu gihe bazaba bishyize hamwe bagatangiza ikigega kigamije kubateza imbere. Ibi minisitiri Kaboneka Francis yabitangaje kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2016 ubwo abanyamakuru bibumbiye mu iterero ry’impamyabigwi bamurikiraga uyu mutoza mukuru amacumu. [ad id=”44145″] Intore z’impamyabigwi zamurikiye Minisitiri Kaboneka ibikorwa bitandukanye zakoze birimo igikuriye ibindi […]
RDC: Inyeshyamba 10 n’abasirikare 2 ba leta baguye mu mirwano yabahuje
Inyeshyamba 10 zo mu mutwe, Union des patriotes pour la liberation, n’abasirikare babiri ba FARDC biciwe mu mirwano yabahuje kuwa Gatanu ushize muri Teritwari ya Mambasa muri Ituri. [ad id=”44145″] Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko imirwano yatangijwe icya rimwe n’ingabo za leta ya Congo ku biturage bya Sun City, Makamanda, Kanyabundi, Pangoy, Kitembo na […]
Nyuma y'uruzinduko rwa Perezida wa Benin mu Rwanda, umufasha we Claudine Talon nawe yahasesekaye
Umufasha wa Perezida wa Benin Claudine Talon ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa 7 ugushyingo 2016, mu ruzinduko rw’iminsi 4. Ni nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu cya benin nawe yari mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka mu ruzinduko rw’iminsi 3, aho yasuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda bijyanye n’iterambere. [ad id=”44145″] Aba […]
U Bushinwa: (Mu mafoto) Umusaza w’imyaka 80 yatunguye abantu mu myiyereko y’abanyamideri
Umusaza w’imyaka isaga 80 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa uzwi ku mazina ya Wang Deshun aherutse gutungura abantu mu cyumweru cyahariwe abanyamideri muri iki gihugu , ubwo uyu musaza yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri mu myiyereko isanzwe iba buri mwaka muri iki gihugu. [ad id=”44145″] Uyu musaza usanzwe azwiho gusetsa ndetse no gukorana imbaraga nyinshi […]
Kigali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gukorera iyicarubozo abana batatu
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi umugabo witwa Gashema Emmanuel w’imyaka 39 y’amavuko, ukurikiranyweho gukorera iyicarubozo abana batatu yakubise yarangiza akanabashimuta . Uyu mugabo utuye mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge , akarere ka Nyarugenge yafashwe ku italiki ya 6 Ugushyingo uyu mwaka wa 2016, akurikiranyweho kuba yarakoreye iyicarubozo aba […]