pastor.jpg

Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’umugabo witwa Merchades Buberwa, wiyita pasiteri utuye ahitwa Kasarani, mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ntutunga telefon cyangwa televiziyo, wanze kujyana abana ku ishuri kuko Imana yawo itabyemera.

Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana.

Uyu muryango nk’uko Eastafrican Radio BWIZA ikesha aya makuru ibitangaza, uhanganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bukoba, Deodatus Kinawiro wavuze ko abana batatu bo muri uyu muryango bajyanwa ku ishuri ku ngufu.

Ushinzwe uburezi muri Kasarani, yatewe utwatsi na Buberwa wamubwiye ko abana be batatu batajya kwiga kuko mu byanditswe, Imana ibuza abantu kujya ku ishuri.

Muri abo bana batatu, harimo umukuru w’imyaka 13 ni umukobwa ntarakandagira ku ishuri we na barumuna be. Si ibi gusa kuko aba batarajya no ku bitaro igihe barwaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bukoba, Deodatus Kinawiro avuga ko ” Buberwa nakomeza gutsimbarara ku myumvire ye, azatabwa muri yombi akagezwa imbere y’inkiko.”

Buberwa we uvuga ko ayobora idini rikurikiza amategeko y’Imana, rikagira icyicaro mu ijuru gusa, ngo ntiyiteguye kureka abana be ngo bakore icyaha bajya ku ishuri.

Ibi byungwamo n’umugore we, Agripina Mwaganja yabwiye meya wa Bukoba Kinawiro ko Imana izabarwanaho nashaka kubibasira.

pastor.jpg

Pasiteri Merchades Buberwa ntakozwa ibyo kujyana abana ku ishuri

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Amahoro kugiti cyumuntu kandi bibe bibuko kuri buri wese ntawuhitiyemo undi

  2. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Amahoro kugiti cyumuntu kandi bibe bibuko kuri buri wese ntawuhitiyemo undi

  3. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Amahoro kugiti cyumuntu kandi bibe bibuko kuri buri wese ntawuhitiyemo undi

  4. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Amahoro kugiti cyumuntu kandi bibe bibuko kuri buri wese ntawuhitiyemo undi

  5. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Ni ubugoryi! Wese iyo atiga aba asoma Bibliya ate?

  6. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Ni ubugoryi! Wese iyo atiga aba asoma Bibliya ate?

  7. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    banyarwanda banyarwandakazi musenge kdi mukunde IMANA ariko mwirinde ababayobya cyane.muhumuke mufashe abo gufashwa,mubakunda.mureke inzererezi ziyita ba pastori bagamije kubamaraho utwanyu

  8. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    banyarwanda banyarwandakazi musenge kdi mukunde IMANA ariko mwirinde ababayobya cyane.muhumuke mufashe abo gufashwa,mubakunda.mureke inzererezi ziyita ba pastori bagamije kubamaraho utwanyu

  9. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Ubuyobe gusa. Ayo madini ntakagere I Rwanda

  10. Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha
    Ubuyobe gusa. Ayo madini ntakagere I Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *