Mu mwaka w’1993, ingabo za RPA (Inkotanyi) zari zaratangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, zigeze kugaba ibitero byamaze igihe kirenga ibyumweru bitanu, zifata igice kinini cy’igihugu ariko nyuma ziza kukirekura, zisubira inyuma mu birindiro byazo.
Ni ibitero izi ngabo zatangije tariki ya 8 Gashyantare 1993 nyuma y’aho tariki ya 9 Mutarama 1993 Col. Théoneste Bagosora wari mu bavuga rikumvikana kuri Leta yariho, yari amaze kurakazwa bikomeye n’igice cy’amasezerano ya Leta yariho n’abatavuga rumwe nayo ajyanye no kugabana ubutetegetsi, yari amaze gushyirirwaho umukono i Arusha muri Tanzania.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko Bagosora yasohotse aho amasezerano yasinyiwe, avuga ati: “Ndatashye, ngiye gutegura imperuka.” Ijambo ‘apocalypse’ ry’Igifaransa ni ryo yakoresheje, rikaba ryarakurikiwe n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibilira mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Capt. (Rtd) Logan Ndahiro warwanye urugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda, mu nkuru yatangarije kuri The New Times mu 2017, yavuze ko iri jambo ‘apocalypse’ rya Col. Bagosora ryababaje ingabo za RPA, intumwa za RPF zari mu biganiro by’amahoro na Leta y’u Rwanda muri Arusha ndetse n’ubuyobozi bukuru bwabo.
Ni bwo Komanda Mukuru wa RPA yategetse ingabo ze kugaba igitero ku ngabo za Leta, kigamije kuyihanangiriza kuko yari ikomeje ibikorwa byo guhohotera abasivili badafite Intwaro hamwe no kubica, Capt. Ndahiro akemeza ko icyo gihe izi ngabo zari ziteguye, zifite ubushake ndetse n’ibikoresho byo kurwanisha bihagije.
Komanda Mukuru wa RPA yasabye kampani y’ingabo y’101 n’iya 157 kwitegura, zikajya gufasha izindi zari zamaze koherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu zirimo iya 59, Charlie, Bravo, Alpha,…
Ibitero byaratangiye, Bravo yari ifite ibirindiro muri Cyondo (ubu ni mu murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare) ifata Gatsibo na Komini Bwisige, Kampani ya 7 yari ifite ibirindiro muri Shabana ifata Ngarama, Mimuli na Nyagahita.
Alpha yari ifite ibirindiro muri Komini Kivuye (ubu ni mu Karere ka Burera) yaje gufata Kivuye yose, Miyove, Kinihira, Tumba na Base muri Rulindo.
Charlie yari ifite ibirindiro bikuru muri Butaro yagabye ibitero igera muri Kidaho, ikomereza mu muhanda wa Musanze-Cyanika, igera mu mujyi wa Musanze, ifunga umuhanda wa Musanze-Rubavu, ikomereza muri Komini ya Kinigi, Kigombe na Mukigo, hose itsinda ingabo za Ex-FAR.
Icyo gihe ubwo Charlie yari mu mujyi wa Musanze, Kampani ya 59 yagiye gufunga umuhanda wa Musanze-Cyanika, gusa iza kuhava yinjira muri Ntaruka, Kampani y’157 iba ari yo isigara ifunze uyu muhanda.
Kampani ya 59 yaje gukomeza urugendo, ijya gufasha Alpha yari yageze muri Rulindo, bafunga umuhanda wa Kigali-Musanze.
Icyo gihe kandi, Kampani y’157 yagiye ifasha Charlie na 59; mu gihe Kampani 21 ifata Komini Kinyami n’imisozi ikikije Byumba, mu gihe Kampani 101 yafashije Bravo na Alpha.
Capt. Ndahiro avuga ko ingabo za RPA zafashe zinasenya intwaro zitandukanye za Ex-FAR muri ibi bitero, ndetse aho zagabaga ibitero, ingabo za Ex-FAR zahahungaga.
Hanyuma tariki ya 15 cyangwa iya 16 Werurwe 1993, Komanda Mukuru yaje gutegeka ingabo za RPA kurekura aho zari zafashe, zigasubira mu birindiro byazo. Tariki ya 17 Werurwe, ngo zasubiye mu birindiro byazo ku bwinshi.
Capt. Ndahiro ati: “Twamenye imbaraga za Ex-FAR, dusanga twashobora kumutsinda […] Tweretse Leta ya Habyarimana n’abashyigikiye Bagosora ko dufite imbaraga, ko twabasha kurwana kandi tugatsindira Ex-FAR ku rugamba.”
Nyuma y’ibi bitero, Leta yariho yaje kwemera gukomeza ibiganiro by’amahoro, amasezerano y’amahoro ya Arusha ashyirwaho umukono tariki ya 4 Kanama 1993.


