Uwarangije kaminuza afite amanota ya mbere, ubu asoroma icyayi (Ubuhamya)

Winny Chebet ni Umunyakenyakazi w’imyaka 27 y’amavuko, akaba akora akazi ka buri munsi ko gusoroma icyayi, kamuhembwa amashilingi y’iki gihugu 110 (amafaranga y’u Rwanda 1000). Uyu mukobwa avuga ko yavukiye mu muryango utishoboye, abona ko ikintu kimwe cyamufasha kugera ku kwigira cyangwa kwifasha, ari ukwiga ashizeho umwete. Yabigenje uko kuva mu mashuri abanza, amanota meza […]

Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR) irishinzwe ibiribwa (PAM) na Minisitiri y’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) batangaje ko ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywa ku kigero cya 60% guhera muri Werurwe 2021. Umuvugizi wa PAM mu Rwanda, Emily Fredenberg yasobanuye ko Isi yahuye n’ibibazo byinshi bigira ingaruka ku nkunga ituruka mu bikorwa by’ubutabazi, […]

Aboutrika wagizwe icyihebe yarebye Al Ahly nyuma y’imyaka ine yarirukanwe mu Misiri (Amafoto)

img_20210209_140325.jpg

Umunya-Misiri, Mohamed Aboutrika, yongeye kureba Al Ahly yubakiyemo amateka ikina, nyuma y’imyaka ine yarahunze igihugu cye kubera gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe. Nta mukunzi w’umupira w’amaguru muri Afurika utaramenye Aboutrika, kubera ibigwi bikomeye yubatse mu mupira w’amaguru wa Afurika. Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko wamaze gusezera umupira w’amaguru, azwi cyane mu kipe ya Al Ahly yatwaranye […]

VIDEO: Amananiza mu ngamba za COVID19-ISANZURE?

Ingamba zimwe ziherutse gufatwa ziravugwamo amananiza, Nigute abantu bazafata ifunguro ntaho kuyafatira ? mu miterere y’abanyarwanda kurira mu nzira ufatwa nk’utagira umuco, abamotari bazafatira he ifunguro? Za office n’amabanki bizasanga byoroye imbeba kubera kuba uburiro. bazajya bagendana amasahane mu nzira , abandi bisange barwaye indwara ziganjemo igifu. -Igice cya 1 VIDEO y’ikiganiro cyose

Uganda: Urw’Ikirenga rwanze ibimenyetso by’inyongera byerekana ko Museveni yibye Bobi Wine amajwi

Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri rwanze ibimenyetso byatanzwe n’abanyamategeko ba Bobi Wine, byerekana ko Perezida Yoweri Museveni yibye amajwi. Ku wa Mbere tariki 1 Gashyantare nibwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga, arusaba ko habaho andi matora aciye mu mucyo ngo kubera ko Komisiyo y’amatora yananiwe kuyakurikirana neza nkuko amategeko […]

Uvira: Ofisiye muto wa FARDC yirashe mu mutwe kubera umugore we

Umusirikare wo ku rwego rwa ofisiye mu Gisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Mbere yiyahuye yirasa mu mutwe ku muhanda wa Kalimabenge, mu Mujyi wa Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonne Kasereka, uyu musirikare ngo yirashe nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye n’umugore we. Yagize ati “Uyu […]

Le confinement de Kigali a rĂ©duit de 72% les cas de Covid-19 – RBC

Le confinement de 21 jours qui a Ă©tĂ© rĂ©cemment imposĂ© Ă  Kigali a eu un impact Ă©norme, rĂ©duisant de 72% les nouveaux cas de Covid-19 dans la ville, selon le directeur gĂ©nĂ©ral du Centre biomĂ©dical du Rwanda (RBC). AnnoncĂ©es le 18 janvier, les mesures de confinement visaient Ă  freiner le nombre Ă©levĂ© de nouvelles infections […]

U Rwanda rwabonye robots nshya zizifashishwa mu gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19

etydax4wqaix4tm.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yakiriye izindi robot mu rwego rwo gushimangira urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Muri ubu bufatanye, u Rwanda rwakiriye robot eshatu zo mu bwoko bwa THOR UVC biteganyijwe ko zizagira uruhare rukomeye mu gucungana no gukumira […]

Umubyeyi w’abana 9 ashinja umuvugabutumwa Igihozo kumutwara umugabo

screenshot_20210209-150951_1.png.jpg

Umubyeyi w’abana 9 witwa Mukandahiro Violette utuye mu Mudugudu wa Karukoro, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, arashinja umuvugabutumwa Igihozo Josiane wari inshuti ye kumutwarira umugabo. Mu kiganiro Mukandahiro yagiranye na Big Town TV, yasobanuye uburyo uyu muvugabutumwa wamamaye ku rubuga rwa YouTube yamutwaye umugabo, yitwaje amasengesho bombi bakoranaga. Mukandahiro yabwiye […]

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bitari byiza ku bagore n’abakobwa

Ishusho y’umugore wo mu kinyejana cya 21 igaragaza ko yifitiye icyizere, atera imbere, afite ubuzima bwiza n’ubwiza. Ariko benshi muri miliyari 3.3 z’abagore batuye kuri iyi Isi yacu, buri mwaka, bakomeje guhura n’ihohoterwa, gukandamizwa, kwigunga, ubujiji no kuvangurwa. Ibihugu byinshi, hano ku isi byibasiwe n’ihohoterwa rikorerwa abagore. U Buhinde buza ku isonga mu bihugu bibi […]

Mu 1993; Inkotanyi zari zafashe igice kinini zahisemo gusubira inyuma

Mu mwaka w’1993, ingabo za RPA (Inkotanyi) zari zaratangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, zigeze kugaba ibitero byamaze igihe kirenga ibyumweru bitanu, zifata igice kinini cy’igihugu ariko nyuma ziza kukirekura, zisubira inyuma mu birindiro byazo. Ni ibitero izi ngabo zatangije tariki ya 8 Gashyantare 1993 nyuma y’aho tariki ya 9 Mutarama 1993 Col. […]

Gatsibo: Abanyeshuri 16 bafunzwe bazira imyigaragambyo, ishuri rirafungwa

Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b’ishuri Gakoni Adventist College ryo mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Kiramuruzi bazira guteza imyigaragambyo. Abanyeshuri bagera kuri 16 biga mu ishuri ryisumbuye rya Gakoni Adventist College,mu Karere ka Gatsibo, bari mu maboko y’inzego z’umutekano kuva ku Cyumweru bazira guteza […]

U Budage, Pologne na Sweden nabyo byihimuye ku Burusiya

Ibihugu by’u Budage, Pologne na Sweden nabyo byirukanye umudipolomate w’Umurusiya muri buri ambasade y’iki gihugu muri ibyo bihugu, mu rwego rwo gusubiza iyukanwa ry’abadipolomate babyo u Burusiya bwirukanye mu cyumweru gishize. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage, mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cy’u Burusiya cyo kwirukana abadipolomate bo mu bihugu bigize […]

Burundi: Umuyobozi yafatiye ingamba abasore n’inkumi bagenda mu ijoro

Umuyobozi wa Komini ya Gishubi mu Ntara ya Gitega mu Burundi, Nduwayezu Marie Chantal yafatiye ingamba abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagendana mu ijoro nta sano bafitanye. Uyu muyobozi avuga ko yazifashe mu rwego rwo guca uburaya, guharika, gukomeza imiryango n’izindi ngeso zitari nziza. Bitewe n’izi mpamvu, uyu muyobozi yavuze ko umusore n’inkumi bazafatwa mu ijoro […]

Abarimo Jimmy Gatete bagaragaje ibyanozwa ngo ruhago Nyarwanda itere imbere

img_20210209_111041.jpg

Abakinnyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (FAPA), bandikiye Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na FERWAFA bagaragaza ibikwiye kunozwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeze gutera imbere. Biri mu bikubiye mu baruwa ndende bandikiye ziriya nzego. Iyi baruwa yanditswe mu izina ry’abakinnyi 18 bahoze bakinira Amavubi, barimo Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga […]

Nairobi: Umwe yapfuye nyuma yo kujugunywa hanze y’imodoka igenda ku bwa Ksh 200

capture-41.png

Polisi ya Kenya irashakisha abagabo babiri; umushoferi na konvuwayeri (convoyeur) bajugunye abantu babiri hanze y’imodoka igenda ahitwa Juja muri Nairobi kuko bari banze kwishyura Ksh 200 (1,800Rwf) umwe akaza gupfa. Umukobwa w’imyaka 26, Judy Wanjiku Nyaga ukomoka ahitwa Kiharu, yapfuye ku cyumweru ubwo yari ajyanwe ku Bitaro bya Thika ataka umutwe nyuma yo kujugunywa hanze […]

Al Ahly yashimwe na benshi nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yaraye itsinzwe na Bayern Munich ibitego 2-0, gusa ishimwa n’abatari bake kubera umukino yagaragaje imbere y’iriya kipe y’igihangange yo mu Budage. Hari mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Isi cy’ama Clubs kiri kubera muri Qatar wabaye mu ijoro ryakeye. Ibitego bibiri by’umunya-Pologne, Robert Lewandowski, byari bihagije ngo […]

Uganda: Bobi Wine yahaye urukiko ibigaragaza uko Museveni yabashije kumutsinda

Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yatanze ibindi bimenyetso bishya mu Rukiko rw’Ikirenga birushaho gushyigikira ubusabe bwe bwo kuvuguruza intsinzi ya Perezida Yoweri Museveni mu matora aheruka. Mu bimenyetso bishya yatanze muri weekend ishize, Bobi Wine wari umukandida w’ishyaka, National Unity Platform (NUP) agaragaza inshuro nyinshi Museveni yagiye mu buryo buziguye cyangwa butaziguye aha ruswa […]

Burya si buno- Bamporiki ku bahakana jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edoaurd Bamporiki avuga ko abahakana, bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kumenya ko ibihe byahindutse kuko ubu ntawabashyigikira, avuga ko bakwiriye kwamaganwa. Yifashishije Twitter, Bamporiki avuga ko abarurwanira ishyaka bakwiriye kugira icyo bakora. Ati ” U Rwanda nirweme, abarurwanira ishyaka, turahe akamo abamamaza urwango, burya si buno!” Kuri ubu […]

Abanyarwanda barenga 550,000 bazakena bikabije muri 2021_Banki y’Isi

Banki y’Isi yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19, ndetse ko iki cyorezo gishobora kubuhungabanya imyaka myinshi. Iyi Banki ku wa Mbere yatangaje ko ingaruka kiriya cyorezo cyagize ku bukungu, zateje ibibazo ku ngo nyinshi ku buryo ababarirwa mu bihumbi baguye mu bushomeri, amafaranga binjizaga aragabanuka ndetse n’ibiciro by’ibiribwa biriyongera ku […]

Karongi: Umubyeyi yakuye abana be mu ishuri kuko Imana yamubwiye ko agapfukamunwa itakemera

whatsapp_image_2021-02-04_at_13.jpg

Umuturage witwa Nyirarukundo Marie Rose utuye mu Kagari ka Ruragwe Umurenge wa Rubengera akarere ka Karongi,yabujije abana be gusubira mu ishuri kubera ko imyemerere ye itamwemerera ko abana be bambara agapfukamunwa. Uyu muturage Nyirarukundo Marie Rose ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko avuga ko bitewe n’imyemerere ishingiye ku idini abana be babiri batambara agapfukamunwa kubera […]

RDC: Haravugwa abasirikare 400 batorokanye imbunda n’amasasu

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haravugwa abasirikare 400 babaga mu birindiro bya Kamina, bahunganye imbunda n’amasasu. Ni amakuru igitangazamakuru Politico cyo muri iki gihugu kivuga ko cyahawe n’abakora mu nzego z’umutekano, bagitangarije ko aba basirikare “bamaze iminsi bashakishwa, bakaba barabuze.” Umwe muri aba bashinzwe umutekano akeka ko aba basirikare baba barinjiye mu mutwe […]