Riek Machar yabyinanye insinzi na Trump amuregera perezida wa Sudani y’epfo

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’epfo, Dr. Riek Machar yohereje ubutumwa bwo kwishimira insinzi Donald Trump watorewe kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika; anaboneraho kumutungira agatoki mugenzi we bayoboranaga Sudani y’epfo Salva Kiir.
Nyuma y’aho Donald Trump atangarijwe nka perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe z’Amerika; abayobozi batandukanye ku isi biganjemo abakuru b’ibihugu babyinanye insinzi n’uyu mugabo watsinze mu buryo butari bwitezwe, Hillary Clinton bari bahanganye ukomoka mu ishyaka ry’abademokarate.
Bamwe mu ba Perezida bahise bandikira Trump ubutumwa bw’ishimwe barimo nk’uw’ u Burundi, Pierre Nkurunziza; Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni; Paul Kagame w’u Rwanda; Vladimiri Putine w’u Burusiya na Riek Machar wahise aboneraho kumutura ibibazo byugarije igihugu cye cya Sudani y’epfo.
[ad id=”44145″]
Mu butumwa bwa Riek Machar yagarutse kuri salva Kiir batavuga rumwe, aho yamushinjaga kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu mwaka wa 2013 mu murwa mukuru Juba yagereranyije na jenoside yakorewe abaturage b’inzirakarengane.
Yagize ati, “Igihugu cyacu cya Sudani y’epfo kiri kuyoborwa n’ubutegetsi bwakoze jenoside mu Ukuboza k’umwaka wa 2013 bukaninjiza igihugu mu ntambara gikomeje guhangana nayo kugeza uyu munsi.”
Ikindi Machar yaregeye uyu muyobozi mushya, ni uko ubutegetsi bwa Salva kiir butubahirije amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize wa 2015 yo kugabanya umwiryane n’ubushyamirane hagati y’ingabo za Kiir n’iza Machar; bigatuma intambara yongera kubura muri Nyakanga uyu mwaka.
[ad id=”44145″]
Kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ubushyamirane bwubuye hagati y’ingabo za perezida Salva Kiir n’iza Dr Riek Machar wari visi perezida we biza gutuma ahunga umurwa mukuru biza kurangira ahunze igihugu nyuma aza gusimbuzwa Taban Deng Gai ku mwanya wa visi perezida nawe waje kutavugwaho rumwe n’imiryango itandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *