Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu nama yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Nta byinshi biratangazwa byaganiriwe muri iyi nama, gusa kuva ari ibiganiro hagati y’abakuru b’inzego z’umutekano bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo by’umutekano bikunze mu burasirazuba bwa Congo, biterwa n’imitwe itandukanye ihakorera irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ku rukuta rwayo rwa twitter, RBA iravuga ko intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziyobowe n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, François Beya Kasonga, mu gihe iz’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Kazura Jean Bosco.


