1024px-isabeldossantos242.jpg

Abagore 10 ba mbere b’abaherwe muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuva muri Nigeria, Afurika y’Epfo kugera muri Angola, abagore b’Abanyafurika bakomeje kugenda bazamuka mu rwego rwa business, aho nabo bagenda bagira ubushobozi bwo kuba bahangana n’abandi, abagabo n’abagore bo mu bihugu byateye imbere nk’uko urutonde tugiye kubagezaho dukesha answersafrica.com rubigaragaza.

1. Isabel Dos Santos (Miliyari 2,2$)

Isabel Dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, niwe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore 10 ba mbere b’abaherwe muri Afurika. Yavutse ku itariki 20 Mata 1973, akaba yarinjiye muri bucuruzi mu 1997 afungura Miami Beach Club iherereye ku Kirwa cya Luanda.

1024px-isabeldossantos242.jpg

Kuri ubu bivugwa ko aba mu nama z’ubuyobozi bw’ibigo byinshi muri Angola na Portugal, aho yashoye amafaranga mu bigo by’itangazamakuru, ibigo by’imari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho n’ibindi. Afite imigabane 28% mu kigo cy’ibitangazamakuru cyo muri Portugal kitwa Zon Multimedia. Afite kandi imigabane myinshi muri banki zo muri portugal nka Banco Espirito, Banco Portugues de investimento, no mu kigo cy’ingufu kitwa Energias de Portugal.

Isabel Dos Santos kandi afite imigabane 25% mu bigo by’itumanaho byigenga muri Angola nka Unitel S.A. muri 2013, nibwo yabaye umugore wa mbere muri Afurika utunze miliyari.

Nyuma y’aho ise aviriye ku butegetsi mu 2017, Isabel ibintu byamuhindukiyeho nawe aho ashinjwa ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta byatumye imitungo ye imwe n’imwe ifatirwa na leta. Mu kiganiro yahaye BBC ariko mu mwaka ushize wa 2020 yavuze ko ibirego aregwa ari ibitero bya politiki agabwaho na guverinoma. Isabel kandi yagiye kure atangaza ko ateganya no kuziyamamariza kuyobora Angola mu 2022 ariko atarabitekerezaho neza.

2. Folorunso Alakija (Miliyari y’Amadolari)

Uyu Munyanijeriyakazi wavutse mu 1951 niwe mugore wa kabiri w’umuherwe muri Afurika, akaba yaratangiye ubucuruzi mu myaka ya za 70 ubwo yafunguraga Supreme Stitches, ubwoko bw’imyambaro yaje kuvanamo inzu y’imideri yise Rose of Sharon House of Fashion.

folorunso_alakija.jpg

Kuri ubu amaze kugira ibigo byinshi nka Rose of Sharon Prints and Promotions, Digital reality prints, Dayspring Property Development Company Limited gikorera hirya no hino ku Isi mu bijyanye no kubaka no kugurisha amazu. Alakija kandi ni Umuyobozi wa FAMFA Oil, ikigo cy’ubucukuzi bwa peteroli cy’umuryango we gifite imari imarirwa muri miliyoni 600$. Ubwo Covid-19 yadukaga FAMFA Oil yateye inkunga ya miliyari y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria yo gufasha guhangana n’iki cyorezo.

3. Ngina Kenyatta (Miliyari y’Amadolari)

Ngina Kenyatta uzwi muri Kenya nka Mama Ngina, ni umugore w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Jomo Kenyatta akaba na nyina wa perezida w’iki gihugu muri iki gihe, Jomo Kenyatta. Uyu ni umwe mu bagore b’abaherwe muri Afurika. Ku myaka 87 Mama Ngina aracyubashywe n’abaturage ba Kenya.

former_first_lady_mama_ngina.jpg

Ngina Kenyatta yashoye imari ahantu hatandukanye nk’aho afite imigabane 24,9% muri Banki y’Ubucuruzi Nyafurika (CBA) imwe muri banki zitari iza leta nini muri Kenya. Yashoye kandi muri Brookside Dairies, itanga hafi ½ cy’amata yose acuruzwa mu gihugu, yashoye mu mahoteli, inzu zakira abashyitsi, mu bucuruzi bw’imbaho, mu bigo by’itangazamakuru nka Media Max ifite K24 TV, Kameme Radio na The People newspaper.

4. Hajia Bola Shagaya (Miliyoni 630$)

Ku mwanya wa kane kuri uru rutonde haraza Umunyanijeriyakazi Bola Shagaya wavutse mu 1959. Nubwo uyu yavutse mu muryango uciriritse, ntiyatumye aho akomoka hamubera imbogamizi mu nzozi ze zo guhindura amateka y’umuryango we.

bola-shagaya.jpg

Yabanje kwiga akura Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’ibaruramari yakuye muri Kaminuza ya Zaria and Armstrong College. Yatangiye umwuga we nk’umugenzuzi muri Banki Nkuru ya Nigeria, ariko ava muri aka kazi mu 1983 atangira gutumiza ibikoresho byo gufotora bya Konica akongera akabicuruza.

Kuri ubu, uyu niwe mugore wa kabiri w’umuherwe muri Nigeria akaba na CEO wa Bolmus Group International ifite ibigo byinshi bikora mu bijyanye n’ubucuruzi bwa peteroli, imyubakire, amabanki no gufotora. Afite amazu agera muri magana muri Nigeria n’indi mitungo mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

5. Wendy Appelbaum (Miliyoni 152$)

Wendy Appelbaum wavukiye muri Afurika y’Epfo mu 1962, niwe mugore wa mbere kuri ubu w’umuherwe muri iki gihugu, akaza ku mwanya wa gatanu muri Afurika. Ni umukobwa w’umuherwe Sir Donald Gordon utakiri ku Isi y’abazima. Yatangiye ummwuga we nk’umuyobozi wa Liberty Group, ikigo cyubaka amazu yo kugurisha no gukodesha cyahoze ari icya se. yakomereje mu gushinga ikitwa Women Investment Portfolio Holdings (Wiphold) cyaje guhita gishyirwa ku rutonde rw’umukara n’Ikigo cy’imari n’imigabane cya Johannesburg, ariko ahita agurisha imigabane ye. Kuri ubu afite ifamu ya are 224 ihingwamo imizabibu ikorwamo wine.

wendy-appelbaum-1.jpg

Wendy arazwi cyane mu ruganda rwa wine muri Afurika y’Epfo, aho inzoga ya mbere yakoze ari Chenin Blanc, yakunzwe cyane kubera uburyohe yihariye. Ikigo cye gikora wine kizwiho kuba kigurisha ½ cya miliyoni cy’ amacupa buri mwaka, 85% akaba yoherezwa mu bihugu byo hanze nko mu Bufaransa, Sweden, U Bwongereza, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu kandi yatanze inkunga ya miliyoni 23$ yo gufasha mu kazi kabyo ibigo bya Gordon Institute of Business Science na Donald Gordon Medical Centre, mu rwego rwo kwibuka ise.

6. Wendy Ackerman (Miliyoni 111,5$)

wendy_ackerman.jpg

Wendy Ackerman nawe ukomoka muri Afurika y’Epfo ni umuherwe mu bijyanye no gucuruza ibiribwa na serivisi, akaba ari umuyobozi mu kigo Pick N Pay Holdings Limited cyashinzwe n’umugabo we, Raymond Ackerman. Iki kigo gifite umutungo ubarirwa muri miliyari 3$, gifite amashami muri Nigeria, Botswana, Eswatini, Zimbabwe, Lesotho, Namibia na Zambia.

7. Irene Charnley (Miliyoni 88$)

irene_charnley.jpg

Charnley wavutse mu 1960, yamaze imyaka 13 akora mu bijyanye no guharanira imibereho myiza y’abakozi muri Afurika y’Epfo. Avuye muri aka kazi yagiye kuba umuyobozi w’ikigo cy’itumanaho cya MTN. Avuye muri MTN yagiye gushinga ikigo cye cy’itumanaho Smile Telecommunication gikorera mu Birwa bya Maurice. Yabaye CEO w’iki kigo kugeza muri Kamena 2019, ubwo Ahmad Farrouk, yagizwe CEO wacyo. Smiles ubu ifite agaciro ka Miliyari 58$.

8. Bridget Radebe (Miliyoni 58,7$)

Bridget Radebe uza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde, yavukiye muri Afurika y’Epfo mu 1960, akaba icyitegererezo ku bagore bo muri iki gihugu, aho yakunze kubabwira ko umuntu ashobora kuba icyo ashaka mu gihe yakora cyane abishizemo umutima we wose. Yatangiriye gushaka amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agera aho ashinga ikigo cye bwite gicukura amabuye y’agaciro, ubusanzwe uru ruganda rwarabarizwagamo abagabo gusa.

bridgette-motsepe-radebe.jpg

Iki kigo cye cyibanda ku bucukuzi bwa zahabu, platinum, chrome, uranium, na vanadium. Yashyingiranwe n’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera muri Afurika y’Epfo, Jeff Radebe, akaba ndetse ari mushiki mukuru wa Patrice Motsepe, nawe akaba ari umuherwe muri Afurika y’Epfo. Usibye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nta zindi business zizwi Bridget yashoyemo amafaranga.

9. Sharon Wapnick (Miliyoni 25,4$)

sharon_wapnick.jpg

Uyu nawe yavukiye muri Afurika y’Epfo mu 1964, ubukungu bwe bukaba bukomoka ku bwa se. kuri ubu, uyu mugore w’igikundiro ni umunyamgabane mukuru muri Octodec Investments na Premium Properties. Usibye ibi, Sharon ni umunyamategeko w’umuhanga ndetse akaba umufatanyabikorwa mukuru muri Tugendhaft Wapnick Banchetti & Partners.

10. Elisabeth Bradley (Miliyoni 19.4$)

elisabeth_bradley.jpg

Elisabeth Bradley uza ku mwanya wa cumi kuri uru rutonde, yavukiye muri Afurika y’Epfo mu 1962. Ni umukobwa wa Albert Wessels, umugabo wagejeje bwa mbere brand ya Toyota muri Afurika y’Epfo. Yatangiye umwuga we muri business nk’umuyobozi wa Wesco Investments Limited mu 1986, mu 1991, aba umuyobozi ariko udafite inshingano (Non-executive chair) w’iki kigo kugeza uyu munsi.

Bradley afite imigabane igera kuri 25% muri Toyota South Africa. Yemeye ariko kugurisha imigabane ye kuri Toyota Japan kuri miliyoni 320$, agenda atwaye agera kuri miliyoni 150$. Afite kandi imigabane muri Tongaat Hulett and Sasol.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abagore 10 ba mbere b’abaherwe muri Afurika
    Nibakire nababwira iki.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  2. Abagore 10 ba mbere b’abaherwe muri Afurika
    Nibakire nababwira iki.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *