Ibintu bitanu uzashaka kuri ‘Google’ ukaba uri mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Muri ibi bihe bya murandasi (interineti), abantu benshi bitabaza Google nka bumwe mu buryo bwabafasha kumenya amakuru atandukanye ku bintu binyuranye baba bifuza kumenya. N’ubwo bimeze bityo, hari ibyo washakisha ukaba uri mu kaga ku buryo byarangira unatawe muri yombi, ukagezwa mu nkiko cyangwa bikakwicira ubuzima.

Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

1. Ntugashakire muri Google ibijyanye n’ubuvuzi n’imiti

Si byiza ko umuntu ushaka kugira amakuru yizewe yunguka ku bijyanye n’uburwayi n’imiti, ajya kuri Google ngo ahakure amakuru yifuza kandi ya nyayo. Ntibyizewe neza ko ibivugwa aba ari byo keretse bikuwe mu bitabo bizwi ku rwego rw’Isi. Ni byiza kujya kwa muganga, bakaguha amakuru ya nyayo.

2. Ntugashakire muri Google ibijyanye no gukora ibisasu

Hari abashobora kwibwira ko bari bushake amakuru yerekeye gukora ibisasu cyangwa ibindi. Inzego z’umutekano nazo ziba zigenda runono aho aya makuru ari nko kuri Youtube, ahari za Tutorials. Aha byagukururira gutabwa muri yombi, ukagezwa imbere y’ubutabera.

3. Gushaka amakuru kuri kanseri

Si ngombwa ko wajya gushaka kuri Google niba waba urwaye kanseri, urebye ibimenyetso ufite. Hari indwara nyinshi kandi zishobora guhuza ibimenyetso, bityo ushobora gusanga bihuye ariko atari ukuri. Ibi bigatuma umara amajoro utagoheka. Ibyiza wagana kwa muganga.

4. Gushaka izina ryawe kuri interineti

Ushobora kujya gushaka izina ryawe, ugahabwa amakuru mabi arimo: amafoto mabi, amakuru ya kera n’andi atari ngombwa. Ibi n’ubibona, uzifuza kubisiba kandi ntibyakorohera kubikora. Byaba byiza utarihskishije kuko byaguha ituze.

5. Gushakisha ibyatuma umutekano wawe n’uwo uri we bijya mu kaga

Hari amakuru winjiza muri Google ushakisha kugira ibyo umenya, kompanyi zamamaza zikaba zakubonye. Aha zibasha gusesengura ibyo ukunda, zikagutangaho amakuru kuko ziba zamenye uwo uri we. Wagerageza gukoresha DuckDuckGo mu kwirinda ibi cyangwa ukanashyira AdBlock Plus, Ghostery muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe.

Ikindi kandi ni uko muri ibi bihe bya murandasi, bwite z’abantu (Privacy) ziri mu kaga bitewe no kumenya za IP adress z’abantu kuko Google izibika. Aha biroroha ngo abahangana n’ibyaha bikorwa kuri interineti bakugwe gitumo, hari ibyo ukora bitemewe.

Si ibi gusa byavuzwe haruguru, abantu bakwiriye kureka gushakisha kuri Google. Urutonde ni rure bitewe n’urubuga ushaka amakuru yakwifashisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *