Uko iminsi igenda ishira kuva Ev. Igihozo Josiane yashyirwa mu majwi na madamu Mukandahiro Violette amushinja kuba yaramutwariye umugabo witwa Uwizeye Ernest akamutana abana icyenda, kuri ubu bakaba babayeho ubuzima bushaririye, amakuru akomeje kugenda atohozwa na Bwiza akomeje kugaragaza indi sura y’uyu muvugabutumwa benshi bashobora kuba batazi bitewe n’ibyo abamuzi baturanye n’iyi miryango yombi bagenda babitangaza.
Ubwo Bwiza TV yerekezaga i Mageragere, mu Mudugudu wa Karukoro, mu Murenge wa Nyamirambo, aho Ev. Igihozo yahoze atuye, abaturanye nawe bagiye bagaruka ku myitwarire itandukanye y’uyu muvugabutumwa, aho bamwe bavuga ko ari umutekamutwe, abandi bakavuga ko ari umuntu mwiza , gusa bagahuriza ko afite ingeso yo gukunda abagabo dore ko hari n’abanze kubivugira kuri camera ariko bemeza ko nabo abagabo babo bigeze kwigarurirwa n’uyu muvugabutumwa.
Bwiza TV yagerageje kumva icyo Ev. Igihozo avuga ku bimuvugwaho, maze mu magambo macye ati “ Njyewe nta kintu mfite cyo kuvuga. Ko wumva abaturage babibabwiye se,ubwo n’ibyo nyine.”
Yabajijwe niba ubwo bisobanuye ko ibyo bamuvuzeho ari ukuri, asubiza agira ati: “ Njyewe mvuga ijambo ry’Imana gusa niba wumva ari ryo tuvuga umbwire ndivugeho, ibindi ntabwo mfite amagambo yo kubivugaho. Ntabwo njya mvuga inkuru njyewe mvuga ijambo ry’Imana.”
Ku rundi ruhande ariko, haravugwa ko Mukandahiro nawe yigeze gufatwa n’umugabo we aryamanye n’undi mugabo w’umucungagereza ndetse ari yo ntandaro yo kuba Uwizeye yarasanze Ev. Igihozo, gusa Mukandahiro arabihakana.
Iyumvire nawe ikiganiro kirambuye
Umva ikiganiro cyabanje


