Gasabo: Minisitiri Shyaka yasubije abaturage isoko ryari ritangiye gusenywa n’Umurenge

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasubije abahoze ari abazunguzayi uburenganzira bwo gucururiza mu isoko bari bambuwe ndetse ryatangiye gusenywa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo riherereye mu Kagali ka Ngara.

Ni isoko bari bahawe n’umugiraneza mbere y’uko Umurenge wa Bumbogo uribambura ukabategeka ko bishakira ahandi bakorera.

Umwe muri aba bacuruzi ubwo birukanwagamo bwa mbere yagize ati “ Uyu munsi twavuye Nyabugogo tuje gucuruza dusanga isoko barifunze tubura aho dushyira imari niyo mpamvu twacururije hano ku muhanda…”

Undi yagize ati “ Nyakubahwa gitifu w’umurenge yatubwiye ngo nta rindi soko afite kutwoherezamo, ngo buri wese azajye mu isoko ashaka, turashaka ngo aturemere irindi soko rishya ariduhe, atujyanemo nk’abaturage areke kujya yirirwa atubundaguza…”

Icyo gihe yaba ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo n’Akarere ka Gasabo bwabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko bwabafungiye kuko bubona bakoze isko ritemewe riteza akajagari ndetse ngo nibatarisenya bubafasha kurisenya, ndetse ku itariki ya 14 Gashyantare bushyiraho abakozi bo kurisenya.

Iki kibazo cyageze kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri Prof. Shyaka Anastase ahagera ritangiye gusenywa. Mu biganiro yagiranye n’uwahaye iri soko abaturage, byarangiye hemejwe ko abaturage basubizwa uburenganzira bwo gukorera muri iri soko, ariko bakaricururizamo ibiribwa gusa.

Minisitiri Shyaka ati “ Aka gasoko karatunganwa hamere neza abacuruzi bari bari hano abenshi babone imyanya ahangaha bakomeze bacuruze ibyo bacuruzaga bijyanye n’ibiribwa, ariko twari twashatse n’ahandi hafi y’aha, turabizi ko bamwe mu bahacururizaga aha batuye hariya za Kinyinya, naho twababoneye ahandi mu gasoko gahari ka Kinyinya, naho baratangira bacuruze, kandi mu ikubitiro bacuruze batishyura.”

Uyu mwanzuro washimishije abacururiza muri iri soko batangira gucinya akadiho bavuga ko bishimye kuko bumvaga iri soko rigiye gusenywa rikibagirana, ariko bagasaba uburenganzira bw’uko batangira gucururizamo n’ibindi bitari ibiribwa bari basanzwe bacuruza.

Iri soko ryitwa Birembo rimaze umwaka ritangiye gukora, ndetse ubuyobozi bw’umurenge n’akagari ririmo nibwo bwari bwarafashije abarikoreramo gutombora ibibanza nyuma yo kubagira inama yo kureka gucururiza mu mihanda, ndetse kuri ubu hakaba hari gahunda yo kuhubaka isoko rigezweho rizakomeza gukoreramo abahoze ari abazunguzayi.

Kurikira Ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *