Umupolisi wari ukinjiyemo vuba mu karere ka Kanungu yiyahuye yitwitse arapfa nyuma yo kugirana ibibazo n’umugore we.
Uyu ni uwitwa Lovis Abeireho wari unatuye mu Kagali ka Nyakatare, mu Mujyi wa Kanungu, ho muri aka karere ka Kanungu.
Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate, avuga ko bikekwa ko uwiyahuye yabikoze nyuma yo kurwana n’umugore we.
Ku itariki 13 Gashyantare 2021, bivugwa ko Abeireho yagiranye amakimbirane n’umugore we, bikarangira uyu mugore amwirukanye mu nzu kubera ko ari iye.
Maate akavuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Gashyantare 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri, Abeireho yaje hafi y’uru rugo rw’umugore we, yarangiza akimenaho peteroli akitwika.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko umugore yagize ubwoba agatabaza abaturage bakagerageza kuzimya nyakwigendera bikabakundira.
Bahise bamwihutana kwa muganga ku Kigo nderabuzima cya Katete, bigeze mu masaha akuze yoherezwa mu Bitaro bya Mbarara, aho byatangarijwe ko yapfuye.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


