Seif Bamporiki wari umuyobozi wa RNC muri Afurika y’Epfo yishwe arashwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aravuga ko Seif Bamporiki wari umuyobozi w’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yishwe arashwe.

Bamporiki yarasiwe mu gace ka Nyanga gaherereye mu mujyi wa Cape Town mu ma saa moya n’igice y’umugoroba wo ku Cyumweru.

Ni agace kazwiho kurangwamo cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’ubwicanyi ahanini bwibasira abakekwaho kugira aho bahurira na Politiki.

Raporo ya Polisi ya Afurika ya 2018/19 yerekana ibarurishamibare ku byaha, igaragaza ko kariya gace ari ko kari imbere muri Afurika y’Epfo mu kurangwamo ubwicanyi, kagakurikirwa n’aka Delft ndetse n’aka Khayelitsha.

Icyo gihe muri Nyanga hari hagaragaye ubwicanyi 289, mu gihe mu mwaka wari wabanje hari hagaragaye 308.

Nta byinshi biratangazwa ku iyicwa ry’uyu mugabo, gusa amakuru avuga ko yarashwe n’imbunda iri mu bwoko bwa Silencer (imbunda zidatanga urusaku).

Bamporiki yari umuyobozi w’umutwe urwanya u Rwanda wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, akaba yakoreraga muri Afurika y’Epfo ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu nzu.

Umwe mu bayobozi ba RNC, Gatabazi Etienne, yabwiye BBC ko bigitangira hari umuntu wasanze Bamporiki aho akorera akamubaza niba hari igitanda cyo kugurisha afite ngo akimujyanire muri kariya gace ka Nyanga.

Byabaye ngombwa ko bombi binjira mu modoka, igitanda bakijyana aho uriya mukiriya yari yavuze ko atuye.

Ibyakurikiyeho mbere y’uko bamporiki araswa ntibiramenyekana, gusa yarashwe ubwo yari akicaye mu modoka ye ategereje ko umukiriya bari kumwe agaruka.

Magingo aya nta wuratabwa muri yombi kubera iyicwa ry’uriya mugabo, ndetse ntibiranamenyekana niba iraswa rye ryaba rifite aho rihuriye na Politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *