Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yanenze ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rizatuma Abashoramari b’abanyamahanga bemererwa kubona inkondabutaka (ni ukuvuga ibyangobwa bya burundu by’ubutaka), kuko bizatuma abenegihugu babura aho batura.

Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka aho imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka bwo guturaho izongerwa ikagera kuri 99 ndetse hemerwe n’igabana ry’ubutaka buri munsi ya Hegitari. Umushinga w’iri tegeko wagejejwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Habineza usanzwe ari n’Umudepite avuga ko “Tugavuga duti n’ubundi se ko bari bemeye gutera intambwe bakava ku myaka 20 bakagera kuri 99 ishobora no kongerwa n’ubundi byose byabaye icyangombwa cya burundu. Ni icyo gitekerezo cyacu nicyo natanze no mu Nteko kuko nicyo kifuzo cy’Abanyarwanda benshi bavuga bati ubutaka ni ubwacu ni gakondo yacu.”

Yakomeje agira ati ” Twebwe igitekerezo dufite kuriyo ngingo ni uko abanyamahanga bagombye gutizwa kuko uko tugenda dufungurira abanyamahanga kugura ubutaka tuzasanga abanyarwanda babuze aho batura. Kubera iki? Hari abanyamahanga bafite amafaranga bazaza bavuye muri Amerika, mu Bwongereza n’ahandi ndetse na hano mu baturanyi, akaza agasanga umuturage yikeneye akaba aguhaye miliyoni imwe umuhaye ubutaka bwawe kandi wowe kugira ngo ububone ari ikibazo, ugatangira kugenda wandara ushaka aho kuba bikaba ari ikibazo.”

Yongeyeho ngo “ Hari ingingo ndumva ari iya 13 muri uyu mushinga w’itegeko ibisobanura bavuga ko hazajyaho n’iteka rya perezida rishobora kugereranya uburyo n’umunyamahanga haramutse hari imishinga ikomeye cyane afite mu gihugu bashobora kumuha cya cyangombwa cya burundu ariko n’ubundi n’abanyamahanga bakagombye kubaha ibyangombwa by’ubutaka by’ubukode ndumva bitarengeje imyaka 49 niko byari byagaragaye.”

Umushinga w’itegeko rishya ry’ubutaka wagejejwe mu nteko ishingamategeko uteganya ko imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka bwagenewe guturaho izava kuri 20 igere kuri 99.

Igabanya ry’ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe ku butaka buri munsi ya hegitari imwe ariko umushinga w’itegeko rishya ugaragaza ko bizemerwa hagamijwe kugabanya ihererekanya ry’ubutaka ryakorwaga muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe na Leta ryanakunze kunenga amategeko agenga ubutaka mu Rwanda, ryavuze ko kuba imyaka y’ubukode burambye bw’ubutaka igiye kongerwa ari intambwe nziza, ariko ko byari kuba byiza kurushaho umuturage yeguriwe ubutaka burundu ntakomeze kubutunga nk’ubukodeshanyo.

Inkuru ya Flash FM ivuga ko Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeane D’Arc Mujawamaliya we yabwiye abadepite ko umushinga witegeko rishya rigenga ubutaka wateganyije uburyo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bazajya bahabwa icyangombwa cya burundu cy’ubutaka Ibizwi nk’inkondabutaka mu buryo asobanura.

Minisitiri Mujawamaliya ati “Uyu mushinga w’itegeko utenganya ko inkondabutaka izajya itangwa ku butaka bwa Leta no kubutaka butunzwe n’abanyarwanda, kandi ubwo butaka ntibugomba kurenza hegitari Ebyiri ku muntu. Icyakora iteka rya Perezida rishobora kwemeza itangwa ry’inkondabutaka ku munyamahanga ku mpamvu zidasanzwe z’inyungu z’igihugu.”

Guverinoma y’u Rwanda igiye kuvugurura itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda nyuma y’igenzura ku ishyirwamubikorwa ry’itegeko rigenga ubutaka rya 2013, bikagaragara ko ririmo icyuho kuko hari ibibazo by’ingutu ridakemura.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    honorable, ubundi mu Rwanda ubutaka ni ubande? ni ubwa Leta. ibindi abaturage bose bakodesha na Leta. imyaka 25 Leta izabusubirana. ahubwo ikibazo gikomeye watuvugira ni uko ubutaks bwaba ubwabaturage ntibube ubwa Leta.
    hashobora kera kuzaho Leta yiyenza ikajya igendera ku kuba smasezerani yubukode burambye yararangiye igahita yegukana ubwi butaka. naho ibyabanyamahanga bireke

  2. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    honorable, ubundi mu Rwanda ubutaka ni ubande? ni ubwa Leta. ibindi abaturage bose bakodesha na Leta. imyaka 25 Leta izabusubirana. ahubwo ikibazo gikomeye watuvugira ni uko ubutaks bwaba ubwabaturage ntibube ubwa Leta.
    hashobora kera kuzaho Leta yiyenza ikajya igendera ku kuba smasezerani yubukode burambye yararangiye igahita yegukana ubwi butaka. naho ibyabanyamahanga bireke

  3. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    Bazarebere k’ukuntu ubutaka bufitwe n’itorero gaturika mu Rwanda aribwo bunini,kuburyo mugihe cy’isaranganywa ry’ubutaka ntawabasha kubugabanyaho n’agace kuko babwandikishije i Roma cyera,mugihe tutari twakagize na system ibwandika m’uburyo burambye.

    Hashobora rero kuzaza umuherwe akagura umusozi wose agamije kubakaho inganda( ubwo biri munyungu za Leta),nyamaze nyuma y’igihe umushinga ugahomba cyangwa ukarangira(dore ko abanyamahanga bo bakora ibintu bahaye n’igihe bigomba kurangirira).

    Ubwo rero birangiye,bakisubirira iwabo,hahantu hakaba ibihuru,abanyagihugu bamwe basembera,sinzi niba kuba wamunyamahanga yahamburwa byakorohera Leta!

    Gusa,icyiza n’uko HE azabifataho umwanzuro.

  4. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    Bazarebere k’ukuntu ubutaka bufitwe n’itorero gaturika mu Rwanda aribwo bunini,kuburyo mugihe cy’isaranganywa ry’ubutaka ntawabasha kubugabanyaho n’agace kuko babwandikishije i Roma cyera,mugihe tutari twakagize na system ibwandika m’uburyo burambye.

    Hashobora rero kuzaza umuherwe akagura umusozi wose agamije kubakaho inganda( ubwo biri munyungu za Leta),nyamaze nyuma y’igihe umushinga ugahomba cyangwa ukarangira(dore ko abanyamahanga bo bakora ibintu bahaye n’igihe bigomba kurangirira).

    Ubwo rero birangiye,bakisubirira iwabo,hahantu hakaba ibihuru,abanyagihugu bamwe basembera,sinzi niba kuba wamunyamahanga yahamburwa byakorohera Leta!

    Gusa,icyiza n’uko HE azabifataho umwanzuro.

  5. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    ibyo frank avuga nibyo kuko mbona igihe leta yu rwanda izakomeza kwemerera igurishwa yubutaka kubantu batari abenegihugu mbona ari ukugurisha igihugu bityo hakarebwe amategeko abikumira bakareba ese abanyarwanda abanyarwanda nibabaha ayo mafranga bazajya he bazakora iki .

  6. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    ibyo frank avuga nibyo kuko mbona igihe leta yu rwanda izakomeza kwemerera igurishwa yubutaka kubantu batari abenegihugu mbona ari ukugurisha igihugu bityo hakarebwe amategeko abikumira bakareba ese abanyarwanda abanyarwanda nibabaha ayo mafranga bazajya he bazakora iki .

  7. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    ibyo frank avuga nukuri kko abenegihugu tumeze nkaba kodesha igihugu kd aricyacu tugize abandi basi munteko bareba kure nkawe haricyahinduka amategeko akaza arengera abene gihugu

  8. Abanyamahanga ntibakwiriye kugura ubutaka mu Rwanda- Dr Frank Habineza
    ibyo frank avuga nukuri kko abenegihugu tumeze nkaba kodesha igihugu kd aricyacu tugize abandi basi munteko bareba kure nkawe haricyahinduka amategeko akaza arengera abene gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *