Icumbi ryo hanze y’ikigo ryari ricumbitsemo abanyeshuri ba Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kubw’amahirwe itagize uwo ihitana.
Iyi nkongi hakekwa ko yatewe n’amashanyarazi yadutse mu masaha ya saa munani n’igice y’ijoro abanyeshuri babasha gusohora ibyo kuryamaho n’ibindi bikoresho byabo.
Uwimana Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, niwe wemeje ko bakeka ko ibibazo by’amashanyarazi, ari byo bishobora kuba byateye iyi nkongi.
Ati “Ahagana saa munani n’igice mu rukererera inzu yararagamo abanyeshuri b’abahungu bagera kuri 66 yahiye, harakekwa ikibazo cy’amashanyarazi kuko byatangiriye muri cash power”.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ikomeza ivuga, uyu muyobozi yongeyeho ko ibikoresho by’abanyeshuri byashoboye gukurwamo nubwo ibarura ritarangira ngo bamenye niba nta byahiriyemo.
Ati “Hahiye utwumba 14 turaramo abahungu, ibintu byinshi babashije kubikuramo.
Hari harimo matela, ibikapu n’ibindi ariko kugeza ubu ntabwo ibarura rirarangira”.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri mu Karere ka Rubavu ije yiyongera ku yindi iherutse kwibasira ishuri ryo mu Murenge wa Kanzenze.
Reba ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


