Ubugenzuzi Bukuru wa Guverinoma ya Uganda bwahaye Bobi Wine igihe cyo kugeza ku itariki ya 31 Gashyantare yamaze gusobanura aho yakuye imodoka y’umutamenwa (itamenwa n’amasasu) aherutse kugaragaza abazwa niba ari impano yahawe cyangwa ari umwe mu mitungo ye.
Avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, madamu Annet Twine, umuyobozi mu Bugenzuzi bwa Guverinoma ya Uganda yavuze ko kimwe n’abandi bayobozi, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, asabwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko rigenga abayobozi, kugaragaza umutungo we wose.
Twine ati “ Aracyafite igihe cyo kudekarara. Mu ngingo ya 10 y’itegeko rigenga abayobozi, iyo wakiriye impano mu kazi kawe, urayidekarara. Tuzategereza kugeza agaragaje umutungo we maze turebe uko asobanura aho yayikuye.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umugenzuzi Mukuru Wungirije wa Guverinoma muri Uganda, bavuze ko bari gukorana bya hafi n’inteko Ishinga Amategeko ngo hihutishwe itorwa ry’umushinga w’itegeko rigenga abayobozi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, George Bamugemereire, yavuze ko bashaka guhindura iri tegeko ngo Ubugenzuzi Bukuru bwa Guverinoma buhabwe ububasha bwo gushinja, gukora iperereza no gukurikirana amadosiye mu rukiko rushinzwe ubuyobozi.


