Hafashwe urwandiko rw’umugambi wo gutoroka kwa Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Mu mashusho Al Jazeera yatambukije kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje Minisitiri w’Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko hari uburyo bukoreshwa mu kumenya ibirimo kubera muri gereza, haba mu nyandiko ziteganywa n’amategeko.

Kuri iyi ngingo, yatanze urugero ku nyandiko yafatanywe Paul Rusesabagina, yavugaga uburyo ngo yashoboraga gutoroka gereza. Ati: “Muri ibyo bikorwa n’ubuyobozi bwa gereza, hari inyandiko imwe yavugaga ku gutoroka, yaturutse ku mwana wa Rusesabagina, irinda imugeraho, yavugaga ko barimo kubwirwa uburyo yatoroka. Iyo yaje kubonwa n’ubuyobozi bwa gereza, ariko nyuma igusubizwa Rusesabagina.”

Kuri Al Jazeera, Busingye yabajijwe niba inyandiko nk’izo zishobora gusomwa kimwe n’izishobora kumufasha kwiregura, hakwizerwa ko umuntu azabona ubutabera buboneye.

Yasubije ati “Urwego rw’imfungwa n’abagororwa ni urwego rwigenga rushinzwe gucunga za gereza, icya kabiri rushinzwe umutekano w’abagororwa, abantu basura za gereza cyangwa undi uri hafi yazo barimo abanyamategeko bazijyamo n’abakozi bazo. Kandi umutekano wa gereza ushinzwe Urwego rw’imfungwa n’abagororwa nk’uko nabivuze.”

Yakomeje ati “Icya kabiri, ubusugire bw’itumanaho hagati y’abanyamategeko n’abakiliya babo burengerwa n’amategeko. Iyo umwavoka wa Rusesabagina amusuye, iyo baganira ku nyandiko, iryo tumanaho rirengerwa n’amategeko.”

Yavuze ko RCS ishinzwe umutekano w’abagororwa kandi ntabwo itangira raporo yabonye, kereka ibikeneye umusanzu w’izindi nzego nk’ibikeneye ubugenzacyaha cyangwa ubuvuzi.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubutabera yasohoye nyuma y’iki kiganiro, yavuze ko uretse itumanaho ry’umunyamategeko n’umukiliya we ritavogerwa, ibindi byinjira muri gereza bibanza gusuzumwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Yakomeje iti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hari aho bishoboka ko harenzwe ku mategeko mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko izo nyandiko zisubizwa Rusesabagina kandi RCS ikajya itandukanya inyandiko z’ibanga n’izisanzwe.”

“Minisitiri ntabwo yavuze kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse mu kiganiro kuri Al Jazeera kuko yari azi ko abanyamategeko bunganira Rusesabagina bashobora kukigaragazaho inzitizi, yaje no kuzamurwa ku wa 26 Gashyantare.2021”

Minisiteri y’ubutabera yavuze ko ishobora kuzafata ibindi byemezo hagendewe ku bizaba byagaragajwe n’urukiko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hafashwe urwandiko rw’umugambi wo gutoroka kwa Rusesabagina
    Fpr yafashe ubutegetsi imaze igihe kingangana ute? Hanze? Wivuga myinshi maman cyane ko mbona ukuze

  2. Hafashwe urwandiko rw’umugambi wo gutoroka kwa Rusesabagina
    Fpr yafashe ubutegetsi imaze igihe kingangana ute? Hanze? Wivuga myinshi maman cyane ko mbona ukuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *