Abenshi muri aba bagore ni abarwana batitaye ku ishusho iri mu mitwe y’Abanyafurika benshi y’uko abagore akamaro kabo ari ukubyara no kuba mu rugo, ariko kuri iyi nshuro turabagezaho urutonde rw’abagore 10 bari guhesha ishema Afurika nk’uko tubikesha Afrikbuzz.com.
10 – Ngozi Okonjo-Iweala

Uyu mugore ukomoka muri Nigeria niwe Munyafurikaka wa mbere watorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (OMC), ndetse Perezida mushya wa Amerika, Joe Biden yashyigikiye kandidatire ye n’igenwa rye kuwa 15 Gashyantare.
Uyu yahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Nigeria, yize muri Kaminuza ya Harvard ndetse no mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachussets (MIT). Yakoze imyaka hafi 20 muri Banki y’Isi I Washington mbere yo gusbira mu gihugu cye. Mu 2020, Forbes Africa yamugize umuntu w’umwaka.
09 – Agnès Binagwaho

Uyu yahoze ari minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda ndetse akaba ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Global Health Equity. Yagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda mbere ndetse ari kubiharanira ku rwego rw’Isi.
Ni umujyanama mukuru w’Umuyobozi Mukuru wa OMS ndetse akaba umwe mu banyamuryango ba ‘National Academy of Medicine’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umunyamuryango wa ‘African Academy of Sciences’.
08 – Amina Mohammed

Aminata Mohammed afite umwihariko wo kuba yarakoze mu nzego za leta n’izigenga cyane cyane mu bijyanye n’ibidukikije. Yabaye minisitiri w’ibidukikije muri Kenya kuva mu 2015, aba n’Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye kuva mu 2017, aho yari umunyamabanga udasanzwe wa Ban Ki moon.
Ni umwe mu bagize komite ngishwanama z’imiryango mpuzamahanga itandukanye nka Bill and Melinda Gates Foundation. Muri Mutarama yateguye ikiganiro mpaka cyatumiwemo abaterankunga bashoye miliyoni 100 z’Amadolari mu bushakashatsi ku Isi bugamije gushaka ibisubizo byihuse bizagobotora Isi ingaruka za Covid-19 hakoreshejwe siyansi.
07 – Chileshe Mpundu Kapwepwe

Ni umucungamutungo n’umuyobozi w’ikigo, akaba muri iyi minsi ari n’Umunyamabanga Mukuru wa COMESA. Kapwepwe kandi yabaye Umuyobozi w’Ikigo cy’imisoro muri Zambia.
Ni umwe mu bagize ishyirahamwe ry’abacungamutungo bemewe mu Bwongereza n’umunyamuryango w’Ihuriro ry’abacungamutungo bo muri Zambia (ZICA). Uyu kandi yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, minisitiri wungirije w’imari n’igenamigambi mu gihugu cye, ndetse yanayoboye Ikibuga cy’Indege cy’igihugu muri Zambia.
06 – Juliet Ehimuan

Ehimuan ni Umuyobozi wa Google muri Nigeria kuva mu 2011, akaba ashinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri Google muri Afurika y’uburengerazuba, ndetes akaba ari we watangije umugambi wiswe Next Bilion Users muri Afurika.
Uyu mugore ni impuguke mu ikorabuhanga, akaba afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ikorabuhanga yakoreye mu gihugu cye mbere yo kongeraho iyo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Cambridge na MBA yakuye muri London Business School.
05 – Graça Machel

Uyu yari umufasha wa perezida wa mbere wa Mozambique, Samora Machel. Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo gushakira igihugu cye ubwigenge mbere yo kuba minisitiri w’umuco n’uburezi kugeza mu 1989.
Mu 1994, Graca Machel yashinze umuryango uharanira iterambere muri Mozambique. Mu 2007, ari kumwe na Nelson Mandela, yabaye umwe mu bagize Globals Elders, umuryango uharanira gukemura ibibazo bya Afurika, aho yarwanyaga gushyingira abana.
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko kandi avuga indimi zirindwi zitandukanye. Yahawe umudari wa Nansen kubera ibikorwa by’ubutabazi, ndetse yabonye doctorat y’icyubahiro muri Gashyantare umwaka ushize.
04 – Nathalie Akon Gabala

Uyu muhanga mu ibaruramari wize mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Paris, yanize I Abidjan muri Cote d’Ivoire abona Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu icungamutungo. Kuri ubu ni umuyobozi wa Mastercard Foundation muri Afurika y’uburengerazuba, iyo hagati n’iy’amajyaruguru.
Iyi foundation ikora mu bijyanye no gushyigikira gahunda zo guteza imbere ubukungu muri Afurika mu rwego rwo gufasha leta nyafurika guhangana n’ingaruka za Covid-19.
03 – Sinach

Sinach ni umuririmbyikazi, umwanditsi, n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Nigeria. Niwe wa mbere waje ku isonga nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel kuri Billboards Christian mu gihe cy’ibyumweru 12.
Indirimbo ye “Way maker”, imaze kurebwa na inshuro hafi miliyoni 170 kuri youtube, yahawe igihembo cy’Indirimbo y’umwaka muri GMA Dove Awards ku nshuro yayo ya 51. Niwe Munyanijeriyakazi wa mbere wegukanye iki gihembo. Iyi ndirimbo kandi yabaye indirimbo ya mbere yumviswe cyane mu nsengero zo mu gihugu cye no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020. Sinach yaje no mu bagore 200 bavuga rikijyana muri Afurika.
02 – Yvonne Aki-Sawyerr

Ni Umuyobozi w’Umujyi wa Freetown muri Sierra Leone. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga n’indi mu bijyanye na politiki y’ubukungu ku Isi yakuye I Londres.
Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, yakoze akazi kadasanzwe mu mujyi we mu kurwanya iki cyorezo bimuhesha umudari wa zahabu. Uyu kandi anafite umudari w’ishimwe wa Order of the British Empire yahawe n’Umwamikazi Elisabeth II.
01 – Sahle -Work Zwede

Uru rutonde ntirwasoza hatajemo perezidante wa Ethiopia wabaye umugore wa mbere ubaye perezida w’iki gihugu kuva mu Ukwakira 2018.
Uyu yabaye ambasaderi w’igihugu cye mu bihugu bitandukanye birimo Senegal, u Bufaransa n’ibindi, mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Kuri ubu ayoboye igihugu cye mu buryo bwishimiwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


