Abanyarwanda babiri binjijwe mu rukiko rw’Umuryango wa EAC

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC yabaye kandi yatumijwe na Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi ucyuye igihe muri iyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 27 Gashyantare, Abanyarwanda Richard Muhumuza na Anita Mugeni bahawe imyanya mu Rukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ.

Richard Muhumuza mu rugereko rw’ibanze rwa EACJ mu gihe Anita Mugeni azaba abarizwa mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko.

Muhumuza, wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, kuri ubu yakoraga mu Rukiko rw’Ikirenga, mu gihe Mugeni ari umunyamategeko ufite uburambe ukorana n’inzu y’abanyamategeko ya MRB Attorneys.

Abandi bacamanza binjijwe muri uru rukiko nk’uko tubikesha The New Times barimo Yohane Bakobora Masara, Richard Wabwire Wejuli, Nestor Kayobera na Kathurima M’inoti.

Aba bacamanza bahise barahira batangira inshingano zabo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu kandi yagize Nestor Kayobera Perezida w’Urukiko, naho Geoffrey Kiryabwire agirwa Perezida, mu gihe Yohane Bakobora yagizwe umucamanza mukuru wungirijwe na Audace Ngiye.

Aba basimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja, Liboire Nkurunziza, Aaron Ringera, Monica Mugenyi, Dr Faustin Ntezilyayo na Fakihi Jundu, bashimiwe ku mirimo bakoze.

Iyi nama kandi yarangiye hatiwe Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, Peter Mathuki, Umunyakenya wasimbuye Umurundi, Liberat Mfumukeko, urangije manda y’imyaka itanu.

Ni mu gihe Perezida Paul Kagame yasimbuwe ku buyobozi bw’uyu muryango na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ufite manda y’umwaka umwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *