Yahambwe ari muzima azira kwica abantu bo mu muryango we – Video

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo muri Repubulika ya Congo yashyinguwe ari muzima azira kwica abantu 9 bo mu muryango we mu gace ka Lekoumou abatambyemo igitambo.

Uyu musore wari mu kigero cy’imyaka 30 yatanze abantu bo mu muryango we mu mwaka ushize nyuma yo kugirana amasezerano n’umupfumu. Icyo yifuzaga ni ukuba impuguke mu buvuzi gakondo.

Byamusabaga rero gutamba abantu 10 bo mu muryango we kugirango azagere ku cyifuzo cye.

Nta bwoba, umusore yatangiye akazi ko kwica abantu bo mu muryango we amaze kwica uwa cyenda, wari se wamubyaye, abaturage baramuvumbura nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Lavraieinfo.com n’ibindi.

Nyuma yo gufatwa, uyu yahise yuzuza umubare wa cumi kuko abaturage bahise bamushyingura ari muzima bamushyingura munsi y’isanduku yari igiye gushyingurwamo se.

Ikigaragara rero nuko gushaka amafaranga n’ubutunzi rimwe na rimwe bishobora gutera umuntu gukora ibintu atabona ingaruka bishobora kugira.

Reba video

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *